skol
fortebet

Perezida Kagame na Vice-Perezida w’ u Buhinde baganiriye ku iterambere ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2017, Perezida Paul Kagame yakiriye Vice-Perezida w’ u Buhinde Hamid Ansari wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, abayobozi bombi baganiriye ku mishinga inyuranye y’iterambere n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibiganiro bagiranye byabaye mu muhezo hagati ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Vice-Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari/
Nyuma y’ibiganiro, Umunyamabanga (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2017, Perezida Paul Kagame yakiriye Vice-Perezida w’ u Buhinde Hamid Ansari wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, abayobozi bombi baganiriye ku mishinga inyuranye y’iterambere n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro bagiranye byabaye mu muhezo hagati ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Vice-Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari/

Nyuma y’ibiganiro, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Claude NIKOBISANZWE yabwiye itangazamakuru ko abayobozi bombi baganiriye ku mishinga inyuranye y’iterambere, banavuga ku umubano hagati y’ibihugu byombi.

NIKOBISANZWE ati “Vice-Perezida w’Ubuhinde n’abaje bamuherekeje, baje kuganira ku mubano w’u Rwanda n’Ubuhinde, n’ukuntu twateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”

NIKOBISANZWE yanavuze ko Vice-Perezida Ansari yashimiye Perezida Kagame uburyo yagize uruhare mu gukomeza guteza imbere igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi , anashima byimazeyo isuku igaragara mu mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame nawe ngo yamushimiye umubano mwiza Ubuhinde bufitanye n’u Rwanda, ndetse n’ubufatanye bukomeje ku mishinga yarangiye n’iri gutegurwa. Ndetse abayobozi bombi ngo bumvikanye uburyo bakomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

NIKOBISANZWE ati “Vice-Perezida w’Ubhinde yavuze cyane cyane ku kiciro cya kabiri (phase 2) cy’urugomero rwa Nyabarongo, ko ari ukwiga umushinga neza hanyuma ukazakurikiraho,…yavuze kandi ko hari imishinga myinshi Ubuhinde bwafatanya n’u Rwanda cyane cyane mu rwego rw’ubuzima.”

Vice-Perezida w’Ubuhinde azava mu Rwanda, ibihugu byombi bimaze gusinya amasezerano anyuranye arimo nk’ayo gukoresha ikirere k’ibihugu byombi mu ngendo z’indege “Bilateral Air Service Agreement (BASA)”; Ayo gushyiraho ikigo “Entrepreneurship Development Centre”; Ndetse n’amasezerano akuraho kwishyuza Visa ku Diplomate n’abari mu butumwa bw’akazi ku ruhande rw’ibihugu byombi.

Muri rusange mu myaka nk’itandatu ishize, Abahinde bandikishije imishinga y’ishoramari mu Rwanda igera kuri 66, ifite agaciro karenga miliyoni 317.5 z’amadolari ya America.

Mu mishinga y’ishoramari ikomeye Abahinde bafite mu Rwanda, harimo Airtel, Zinc Hotel, Mahatma Ghandhi University, Gisovu Tea Company, Imana Steel,…ndetse bagaragara cyane mu bucuruzi n’inganda zinyuranye zikomeye mu Rwanda.

Ubwo Perezida Paul Kagame aheruka mu Buhinde mu nama ku ishoramari, Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yemereye u Rwanda inkunga y’imiti ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadolari, n’inguzanyo ya miliyoni 81 z’amadolari yo kubaka umuhanda Huye – Kibeho.

Src:Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa