skol
fortebet

P.Kagame yahishuye ko Leta y’u Rwanda yakanguriye Twagiramungu gutaha akinangira

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi rimaze ku butegetsi imyaka irenga 20, yahishuye ko Leta y’u Rwanda yagerageje gukangurira no gusaba Twagiramungu Faustin, wahunze igihugu, gutahuka ariko akinangira.
Twagiramungu, ni impirimbanyi y’umunyapolitiki washinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akaryita RDI Rwanda Rwiza, yakunze kumvikana mu itangazamakuru risebya Leta y’u Rwanda.
Uyu mugabo kandi yigeze kuba Minisitiri w’Intebe nyuma gato y’aho ingabo zari iza FPR zibohoreye (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi rimaze ku butegetsi imyaka irenga 20, yahishuye ko Leta y’u Rwanda yagerageje gukangurira no gusaba Twagiramungu Faustin, wahunze igihugu, gutahuka ariko akinangira.

Twagiramungu, ni impirimbanyi y’umunyapolitiki washinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akaryita RDI Rwanda Rwiza, yakunze kumvikana mu itangazamakuru risebya Leta y’u Rwanda.

Uyu mugabo kandi yigeze kuba Minisitiri w’Intebe nyuma gato y’aho ingabo zari iza FPR zibohoreye igihugu. Twagiramungu mu mwaka wa 2013 yigeze kuvuga ko ishyaka rye hari ubufatanye rifitanye n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Mu 2003, Twagiramungu yari mu Rwanda mu bahataniye umwanya w’umukuru w’Igihugu yagize amajwi 3.62% mu gihe Perezida Paul Kagame yagize 95.0 %., icyo gihe yaratsinzwe ahita asubira mu Bubiligi ari naho amaze igihe avuga nabi Leta iriho.

Ubwo yari mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 mu bikorwa byo kwiyamamaza byasorejwe mu ntara y’uburengerazuba, Paul yakomoje kuri Twagiramungu, nyuma y’ubuhamya bwa Senateri Makuza Bernard wavuze ko Kagame atigeze yifuza kuyobora igihugu nubwo ari we wari uyoboye urugamba.

Mu ijambo rye, Makuza usanzwe ari umunyapolitiki wigenga yagaragaje Kagame nk’udasanzwe utaragenzwaga n’ubutegetsi.Ngo nk’umugabo mukuru w’ingabo wari umaze gutsinda urugamba yari afite uburenganzira busesuye bwo guhita ayobora igihugu.

Makuza yavuze ko icyo gihe Kagame yahamagaye andi mashyaka bajya inama y’ukwiriye kuyobora igihugu, nyamara ngo yari kuyobora nk’uko ahandi ku isi bigenda iyo umukuru w’ingabo atsinze urugamba.

Yagize ati “Ndibuka ko muri kwa gufatanya mwahamagaye amashyaka ya politiki nanjye icyo gihe nagize amahirwe yo kuba mpari. Abantu bakumva ko ari ukutubwira bati Perezida ni uyu “Paul Kagame” ni ibyo. Muravuga muti ariko byagenda n’ukundi. Ntago twabyumvaga.

Ndetse harimo n’abanyapolitiki bamwe bashaje banduranya muzi bavugira iyo i Bwotamasimbi, nibo babivugaga. Bati ni wowe ugomba kuba Perezida wa Repubulika byanze bikunze. Uti ariko byagenda n’ukundi. Icyo tutari tuzi ni uko nubwo icyemezo cyafatirwaga muri FPR ntabwo mwigeze muharanira kuba Perezida w’igihugu n’ubwo nabo babishakaga.”

Makuza yavuze ko FPR yasabye ko harebwa undi wayobora, kuko Kagame yari yabyanze. Ati “Ibyo bintu ntabwo bisanzwe ubundi iyo ibintu bigenze gutyo nta n’uwirirwa abaza utsinze urugamba, uyoboye urugamba umukuru w’izo ngabo niwe uhita aba umukuru w’igihugu.”

Mu ijambo rye, Paul Kagame w’imyaka 59 y’amavuko yavuze ko n’ubwo Twagiramungu yahunze igihugu, Leta yamusabye gutahuka, ariko nta kintu yigeze abisubizaho.

Ati “Makuza yababwiye abantu bazanye kundeba,twubaka inzego zigiye gukurikira igihe cy’intamabara, irangiye dushyiraho leta y’Ubumwe n’ibindi, yabatsinze ntiyabavuze n’amazina harimo ba Twagiramungu ngira ngo ni we yigeze kuvugaho uba hanze, ariko duhora dutumira ngo atahe nawe.

Icyantangazaga ni uko icyo gihe bazana ari itsinda rinini harimo aba PL, PSD, harimo MDR niyo Twagiramungu yari ayoboye. Icyo gihe tubasobanurira ibigiye gukorwa, icyantangaje ni uko uwo Makuza yavugaga yambwiraga ngo ni njye ukwiye kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihindura.”

Muri Mutarama 2017, Twagiramungu yumvikanye mu imvugo icyeza ibyo Leta y’Ubumwe imaze kugeza ku banyarwanda.Yatunguye abanyarwanda anyuza ubutumwa aherutse ku rukuta rwe rwa Facebook rukurikirwa n’abantu basaga 14,500, yifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya, aboneraho no gutangaza ko uwa 2016 hari byinshi wasigiye u Rwanda bizakomeza kuruhesha ishema mu ruhando rw’amahanga.

Ibitekerezo

  • Twumvise ibyo nyirubwite yasubije ntaho bihuriye nibyavuzwe muri mitingi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa