skol
fortebet

P.Kagame yifatanyije n’abanyamisiri mu kababaro nyuma y’impanuka ya gari ya moshi

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2017 , Perezida Abdel Fattah al-Sisi, na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije n’Abanyamisiri mu kababaro nyuma y’impanuka ya gari ya moshi yabereye mu Mujyi wa Alexandria kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.
Mu butumwa umukuru w’Igihugu yananyujije ku rukuta rwe rwa Twitter buvuga ko afashe mu mugongo abaturage ba Misiri baburiye ababo mu mpanuka ya gari ya moshi yahitanye benshi. (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2017 , Perezida Abdel Fattah al-Sisi, na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije n’Abanyamisiri mu kababaro nyuma y’impanuka ya gari ya moshi yabereye mu Mujyi wa Alexandria kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Mu butumwa umukuru w’Igihugu yananyujije ku rukuta rwe rwa Twitter buvuga ko afashe mu mugongo abaturage ba Misiri baburiye ababo mu mpanuka ya gari ya moshi yahitanye benshi.

Yagize ati “twifatanyije n’abanyamisiri mu kabararo ndetse n’imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka ya gari ya moshi yatwaye benshi yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ibera mu mujyi wa Alexandria.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru kandi Perezida Kagame yavuze ko Abanyamisiri bashaka kuza mu Rwanda badakenera kwaka visa, avuga ko yizeye ko u Rwanda ruzakira umubare munini w’abacuruzi n’abakerarugendo bava muri icyo gihugu.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yakirirwa na Perezida Kagame. Yahise akoremereza ku rwibutso rwa Gisozi aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa