skol
fortebet

P. Kagame yihaye inshingano yo guca burundu ‘Bwaki’ muri Rwamagana

Yanditswe: Sunday 23, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru, Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rwamagana; aho yemereye abatuye aka karere guca burundu bwaki yakomeje kuharanga kuva mu myaka yatambutse.
Paul Kagame yageze ku kibuga cya Kigabiro ahateraniye ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana ku isaha ya saa kumi n’iminota. Yabanje kuzenguruka abasuhuza nyuma ashyika mu byicaro yari yateguriwe.
Yabanjirijwe n’Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abantu (PDC), (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru, Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rwamagana; aho yemereye abatuye aka karere guca burundu bwaki yakomeje kuharanga kuva mu myaka yatambutse.

Paul Kagame yageze ku kibuga cya Kigabiro ahateraniye ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana ku isaha ya saa kumi n’iminota. Yabanje kuzenguruka abasuhuza nyuma ashyika mu byicaro yari yateguriwe.

Yabanjirijwe n’Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abantu (PDC), Mukabaramba Agnes, wavuze ko abantu bakomokaga mu Karere ka Rwamagana bari barahawe akato, aho abakomoka muri aka gace hari amashuri batari bemerewe arimo kwiga ubuganga, ibijyanye n’ubukungu ariko ku buyobozi bwa Paul Kagame basubijwe agaciro.

Ati “Turashimira ibyiza byaturutse ku ntsinzi ya nyuma na demokarasi mwatuzaniye kuva aho mumajije kwinjira mu gihugu mukakiyobora […] Ubu amashuri yaradusanze mu Karere ka Rwamagana ari amato, ayisumbuye na Kaminuza…burya uguhaye ubwenge aba aguhaye ubuzima, aba aguhaye kabiri.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo FPR yigeze yiharira, buriya FPR nta gihe itagize imitwe ya politiki iyishyigikira n’igihe byari bigikomeye kubera ko yari imaze kugaragaza icyerekezo cy’aho iganisha u Rwanda.”

Nyuma ye haje umuturage witwa Straton Ntawumenyumunsi uhinga urutoke wavuze ko yari munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka 10 ishize, ubu akaba afite ubutaka bwa hegitari 10, inzu n’indi mitungo.

Hakiriwe kandi Uwamariya Odette, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame yavuze ko umujyi wa Rwamagana wateye imbere ku buryo bugaragara, atanga urugero ko indabo zoherezwa mu mahanga zivuye mu Rwanda zihingwa mu Karere ka Rwamagana.

“Hejuru ya 80% dutuye neza kandi mu mijyi… turifuza Rwamagana yabaye Dubai y’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Paul Kagame yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere, nta mwana n’umwe ukwiye kurangwa na bwaki, ko ababyeyi bazajya bafashwa kugira ngo ntihagire umwana uri hagati y’imyaka itatu n’itanu ugira ikibazo cy’imirire mibi.

Ati “Mujya mubona abana bacu bafite za bwaki cyangwa kutarya neza, hano ngo mwarayirwanyije cyane yarashize ariko hari ahandi biri mu gihugu, ntaho dushaka kubibona. Mu myaka irindwi iri imbere, intego izahera kuri ibyo kubirwanya aho bikiri kuko ubwo ntabwo twubaka u Rwanda rwejo, ntabwo duha abana bacu n’abuzukuru ntabwo tubaha amahirwe uko bikwiriye.”

“Aho turi n’aho dushaka kujya niho habereye abanyarwanda […] mufite uruhare runini cyane muri ibyo byose byo kuzana impinduka kandi byavuzwe ko byinshi mumaze kubigeraho ariko mu gihugu hose hari byinshi dushaka kugeraho. Dukore rero itariki enye z’ukwezi kwa munani ni ibiduha andi mahirwe yo kongera gutera indi ntambwe mu majyambere yacu. Twongere imbaraga, twongere intambwe, ubumwe, amajyambere. Ibyo rero birasaba imbaraga za buri wese, imbaraga z’urubyiruko, imbaraga z’abakobwa n’abahungu,imbaraga z’abagore n’abagabo ndetse n’abasaza bacu bakuze nabo bagira umusanzu wabo n’abo ndetse bagendera hamwe bakajya mu izabukuru neza u Rwanda rushobora kubagezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa