skol
fortebet

P. Kagame yasezeranyije urubyiruko amahirwe ashoboka mu nguni zose z’Igihugu

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo kwiyamamariza mu Karere Bugesera na Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika asoreje urugendo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga.
Paul Kagame yatangiye ijambo rye agira ati “ Ba nyakicukiro, ibintu ni byinshi. Iyo ugiye kureba umujyi n’agace ka Kicukiro, ubundi uko bizwi kera, abantu basangaga umujyi ariko ubu umujyi usanga abantu. Ubu Kicukiro ubwayo imaze kuba umujyi, ntabwo abantu bakivaha ngo bajye (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kwiyamamariza mu Karere Bugesera na Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika asoreje urugendo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga.

Paul Kagame yatangiye ijambo rye agira ati “ Ba nyakicukiro, ibintu ni byinshi. Iyo ugiye kureba umujyi n’agace ka Kicukiro, ubundi uko bizwi kera, abantu basangaga umujyi ariko ubu umujyi usanga abantu. Ubu Kicukiro ubwayo imaze kuba umujyi, ntabwo abantu bakivaha ngo bajye aho bita umujyi ariko umujyi wabasanze hano […] ayo ni amajyambere.”

Akomeza avuga ko Itariki ya Kane z’ukwezi kwa munani ari umunsi w’umuvuduko

Yagize ati “Kicukiro: Amashuri, amashanyarazi, imihanda, inyubako, mvuge iki ndeke iki? Biracyaza. Ibyo dufite turabiteza imbere n’ibindi biduteza imbere biracyaza biri imbere aho tujya. Ni nacyo iriya tariki ya kane y’ukwezi kwa munani ivuze. Buriya itariki ya kane z’ukwezi kwa munani ni vitesse [umuvuduko]. “

Yabwiye urubyiruko ko bazahabwa amahirwe ashoboka ariko ko nabo basabwa uruhare rwabo:

Ati “Uko muri hano, abenshi muri mwe nabonye mukiri bato cyane ni urubyiruko. Ni urubyiruko abenshi. Urubyiruko ni imbaraga nyinshi cyane. Ni umuyobozi w’ibikorwa byose harimo n’ibya politiki. Ni ubuyobozi bw’uyu munsi n’ejo hazaza. Ariko urubyiruko rero ntabwo ruhinduka imbaraga gusa. Urubyiruko bivuze ko rurerwa, rurarerwa, rugira uburezi, bakiga, bakamenya, bakigishwa n’amashuri ariko bakigishwa n’ibyo babamo. Uko mukura mugenda mwiga amashuri, mugira ubumenyi ni nako umuryango, umuryango w’ubwoko bwose. […] Turashaka kubaka amahirwe, icya mbere ni amahirwe hanyuma hakajyamo n’imbaraga zanyu. Niyo waba urerwa, ushaka kumenya, ushaka kwifata neza kugira ngo wigirire akamaro n’abawe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa