skol
fortebet

P.Kagame yagize icyo avuga kuri Makuza wamusabye kuzakomeza kuyobora nyuma ya 2034

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yasabye Paul Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda kugeza muri 2034 mu kumusubiza Kagame yavuze ko ibyo byazasuzumwa hagendewe kubizava mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.
Ibi byavugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi, Paul Kagame umuhango wabereye mu karere ka Nyamashake tariki ya 29 Nyakanga 2017.
Kagame avuga ko ibyo Makuza yasabye byazasuzumwa nyuma yo kubona ibizava mu matora yo ku wa 04 Kanama 2017. (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yasabye Paul Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda kugeza muri 2034 mu kumusubiza Kagame yavuze ko ibyo byazasuzumwa hagendewe kubizava mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Ibi byavugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi, Paul Kagame umuhango wabereye mu karere ka Nyamashake tariki ya 29 Nyakanga 2017.

Kagame avuga ko ibyo Makuza yasabye byazasuzumwa nyuma yo kubona ibizava mu matora yo ku wa 04 Kanama 2017. Yanavuze ko yatunguwe na Twagiramungu

Kagame wagarukaga ku kanyamuneza kagaragaraga kuri aba baturage, yahise akomoza ku kifuzo cya Makuza wari wamubanjirije akagira icyo amusaba.
Ati “Makuza we yagize n’uburenganzira bwo kudutwara nyuma ya 2024, ariko tube turetse itariki 4 Kanama n’ibizava mu matora ubwo nyuma tuzaba tureba ibyo Makuza yavugaga.”

Yavuze ko amateka yagiye agarukwaho muri iki gikorwa afitanye isano n’igikorwa cy’amatora kuko ari cyo kizagena u Rwanda rwifuzwa mu myaka irindwi iri imbere.
Ati “Imyaka 23 yose tuyimaze mu mpinduka zo kubaka u Rwanda rushya, aya mateka batubwiye arafasha kumva aho tuvuye, aho tugeze n’aho tugana.

Itariki 4 Kanama nay o iratwibutsa ibijyanye n’amateka bavuze, kubaka igihugu bundi bushya twubake ubumwe, twubake umutekano, mu banyarwanda, twubaka amajyambere.

Twubaka uburenganzira bw’abanyarwanda bagomba kuba bagenderaho ntabwo ari uburenganzira bw’abandi, iby’abandi birabareba ariko n’uburenganzira bwo gufatanya n’abandi n’abanyarwamhanga ariko dushyira imbere uburenganzira bw’abanyarwanda.”

Nyamashake: Ni akarere kagizwe n’imirenge 15, kakagira ubuso bwa kilometero kare 1174, aho gatuwe n’abaturage bagera ku 405 217. Mu bikorwa by’iterambere bimaze gukorwa guhera mu 2010 kugeza uyu mwaka ni uko hegitari 51 525 z’ubutaka bumaze guhuzwa, inyongeramusaruro zahawe abahinzi ziva kuri toni 960 zigera zigera ku 11566, inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka ziva kuri 98 zigera ku 3579 ndetse na 93.3% by’abaturage bose bafite ubwisungane mu kwivuza

Makuza yasabye Paul Kagame gukomeza kuyobora na nyuma ya 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa