skol
fortebet

Padiri Rubagumya wari umuyobozi muri Cartas Rwanda yatabarutse

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Sponsored Ad

Padiri Emmanuel Rubagumya wari umunyamabanga mukuru wungirije wa Caritas Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa kane mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya azize uburwayi nk’uko bamwe mu bo bakoranaga babyemeza.
Umwe mu bapadiri bakoranye na Nyakwigendera, Twagirayezu Jean Marie Vianney yatangaje ko Padiri Rubagumya yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho yaje kuvanwa ku Bunani yoherezwa muri Kenya ari na ho yaguye.
Yagize ati “ Yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro by’Umwami (...)

Sponsored Ad

Padiri Emmanuel Rubagumya wari umunyamabanga mukuru wungirije wa Caritas Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa kane mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya azize uburwayi nk’uko bamwe mu bo bakoranaga babyemeza.

Umwe mu bapadiri bakoranye na Nyakwigendera, Twagirayezu Jean Marie Vianney yatangaje ko Padiri Rubagumya yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho yaje kuvanwa ku Bunani yoherezwa muri Kenya ari na ho yaguye.

Yagize ati “ Yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro by’Umwami Faisal, aza koherezwa i Nairobi ahagana saa tanu z’ijoro ku Bunani. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2017, nibwo inkuru yatugezeho ko yitabye Imana.”

Twagirayezu yavuze ko mu gihe bakoranye yamufataga nk’umuntu w’inyangamugayo kandi wakundwaga n’abantu b’ingeri zose.

Ati “ Nta gihe kinini twari dukoranye cyane ariko mu gihe twari tumaranye yari umuntu uzwi na benshi ndetse kubera ubusabane bwe yari amaze kugira inshuti nyinshi. Muri make yari umuntu uzi kubana na buri wese.”

Yakomeje atangaza ko hari abari muri Kenya bari gushaka uburyo umurambo wazanwa mu gihugu kugira ngo bategure gahunda zo kumusezeraho.

Ati “Ntabwo turabona icyemezo ariko birashoboka ko babirimo. Umurambo nuhagera Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo ndetse n’umuryango we nibo bazagena uburyo bwo kumushyingura.”

Padiri Emmanuel Rubagumya yitabye Imana afite imyaka 52, akaba yakoreraga muri Diyosezi ya Kibungo ari na ho avuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa