skol
fortebet

Padiri Sibomana Venuste yapfuye ari gukora siporo

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

Padiri Sibomana Venuste wo muri Paruwasi ya Magi muri Diyoseze ya Butare yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Taliki ya 11 Werurwe 2019 ubwo yari muri siporo.

Sponsored Ad

Biravugwa ko yafashwe n’umutima yitura hasi nyuma aza gushiramo umwuka nk’uko byatangajwe na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu murenge wa Mamba.

Uyu mupadiriwakoraga sitade yo kwiruka,yasanzwe yituye hasi mu nzira amerewe nabi cyane ahita ajyanwa kuri centre de sante ya Kibayi, yaguyemo.

Icyateye urupfu rw’uyu mupadiri ntikiramenyekana gusa biravugwa ko yaba yazize indwara y’umutima.

Padiri Sibomana Venuste ukomoka mu murenge wa Mamba mu kagari ka Gakoma,mu karere ka Gisagara mu Majyepfo, yitabye Imana afite imyaka 57 aho umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kaminuza i Butare.

Ibitekerezo

  • RIP Padiri.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Tuzamusanga mu kuzimu aho agiye.
    Ese mwaba muzi neza icyo bible ivuga ku rupfu?Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa