skol
fortebet

Papa Francis yavuguruye gatigisimu ya Kiliziya gatolika

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yahinduye inyigisho z’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika, avuga ko igihano cy’urupfu kitemewe mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Sponsored Ad

Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika, ikubiyemo inyigisho za Kiliziya Gatolika mu buryo buvunaguye, mbere yemeraga ko hari ubwo mu bihe bimwe na bimwe igihano cy’urupfu cyakoreshwa.

Ubu noneho gatigisimu ya Kiliziya Gatolika iravuga ko igihano cy’urupfu "kitemewe kubera ko cyibasira ubudahangarwa n’icyubahiro by’umuntu."

Mu bihe byashize, Papa Francis yumvikanye yamagana igihano cy’urupfu. Mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize wa 2017, yari yavuze ko gahunda ya Kiliziya Gatolika ku bijyanye n’igihano cy’urupfu ari ahantu hamwe hashobora guhinduka bijyanye n’impungenge ziriho muri iki gihe.
Inyandiko ya gatigisimu ya Kiliziaya Gatolika yashyizweho bwa mbere na Papa Yohani Pawulo wa II mu kwezi kwa cumi k’umwaka wa 1992.

Mbere, iyi gatigisimu yavugaga ko igihano cy’urupfu cyari "igisubizo gikwiye kijyanye n’ubukana bw’ibyaha bimwe na bimwe ndetse kikaba uburyo bwewe, nubwo bukaze, bwo kurinda kamere nziza duhuriyeho."

Ariko ubu noneho gatigisimu ya Kiliziya Gatolika ku gihano cy’urupfu iravuga ko "bikomeje kugaragara ko icyubahiro cy’ikiremwa-muntu kitavaho kabone n’iyo haba hamaze gukorwa ibyaha bikomeye cyane."

Itangazo ry’i Vatican riravuga ko Kiliziya Gatolika ubu noneho igiye guharanira ko igihano cy’urupfu gikurwaho ku isi hose nk’ uko BBC yabitangaje.

Urebye mu mateka, Kiliziya Gatolika akenshi ntiyakunze kurwanya igihano cy’urupfu, ndetse no mu kinyejana cya 20. Mu mwaka wa 1952, Papa Piyo wa XII yavuze ko igihano cy’urupfu kidahonyanga uburenganzira bw’umuntu ku buzima.

Papa Pawulo wa II we yasabaga ko aho bishoboka hose umuntu yafungwa aho guhabwa igihano cy’urupfu, nubwo Joseph Ratzinger, waje kwitwa Papa Benedicto wa XVI, we yanditse ko igihano cy’urupfu gishobora kwemerwa.

Ibitekerezo

  • Ubwo iyo ni gatigisimu? Ntimukitiranye ibintu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa