skol
fortebet

Pasiteri Antoine Rutayisire yahishuye ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Pasiteri Antoine Rutayisire yatangaje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati anerura ukuntu yasabwe kuyijyamo ngo ahabwe imbaraga zidasanzwe akabyanga.
Uyu mushumba yavuze ko mu Rwanda hari amatsinda y’ abantu bashinzwe gushishikariza abandi kujya muri illuminati. Ayo arimo ayitwa ‘Freemasons’, ‘Rosicrucians’ na ‘Mahikari’ nk’ uko Past. Rutayisire yabitangarije Ibyishimo.
Yagize ati “Hariho muvoma zimwe na zimwe z’amayoberane, izo muvoma zinjiza abantu buri munsi. Ibyo ari byo byose (...)

Sponsored Ad

Pasiteri Antoine Rutayisire yatangaje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati anerura ukuntu yasabwe kuyijyamo ngo ahabwe imbaraga zidasanzwe akabyanga.

Uyu mushumba yavuze ko mu Rwanda hari amatsinda y’ abantu bashinzwe gushishikariza abandi kujya muri illuminati. Ayo arimo ayitwa ‘Freemasons’, ‘Rosicrucians’ na ‘Mahikari’ nk’ uko Past. Rutayisire yabitangarije Ibyishimo.

Yagize ati “Hariho muvoma zimwe na zimwe z’amayoberane, izo muvoma zinjiza abantu buri munsi. Ibyo ari byo byose uyu mugi wa Kigali wuzuyemo aba Rosicrucians benshi cyane rwose, sindi buvuge amazina , ngo kanaka na kanaka , ariko twagiye tuganira kenshi bakambwira bati ‘ rwose umuntu uzi ubwenge nkawe, aje akiga ibintu byacu yakongererwa imbaraga, yakongererwa ubushobozi.’”

Past. Rutayisire yanatangaje ukuntu bamwinginze ngo age muri Illuminati

Illuminani ni umuryango bivugwa ko ukoranirwamo n’ ibihangange bitandukanye ku Isi, ngo ugiye muri uyu muryango ahabwa imbaraga zituma atera imbere akagwiza ifaranga. Ngo hari nubwo asabwa gutamba umuntu akunda agapfa kugira ngo ibyo abigereweho.

Past. Rutayisire avuga ko Illuminati idapfa gufata umuntu uwo ariwe wese kuko ngo ifata umupasiteri ufite icyo azayimarira.

Hari bamwe mu ba pasiteri bo mu Rwanda bamaze kwinjira :

Pasiteri Antoine ati: ” Byabaye kenshi si rimwe, si kabiri, si gatatu, kuko nakubwiye ko mfite n’abantu b’inshuti zanjye babibamo. Ntabwo binjiza abantu basanzwe kuko ni ibintu babwira umuntu ku giti cye , umwe kuri umwe.”

Yongeyeho ati :” Natangiye kubabona kera nkiri umwarimu muri Kaminuza ( Hagati ya 1982 na 1983) narababonye. Ndabizi n’abo twaganiriye ndabazi n’ibyo twaganiriye ndabizi. Nkiri umwarimu hari abo twaganiraga barimo, no mu mashuri yisumbuye hari abo twigishanyaga bari barimo, n’ubu hari n’abapasitoro nzi barimo. Abo nkubwira bari Abanyarwanda ntabwo bari abanyamahanga , kandi ndabazi baracyahari.”

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeza ko Aba Freemasons n’aba Rosicrucians bahari mu Rwanda , ngo ndetse hari n’igihe bakora inama zitandukanye mu mahoteli bakanabitangaza.

Ati: “Mu bihe byose nta gihe ntababonye , nta n’igihe ntahuye nabo. Bamaze kubimenya ko ndi intagondwa kuva aho nabereye Pasitoro nta n’umwe ndongera kubona. Haciye nk’imyaka irenga 10 ntawongera kubimbwira.”

Kenshi iyo abantu bumvise amakuru y’ibijyanye n’imbaraga z’umwijima n’udutsiko tw’ibanga tuzikoresha bakunze kubihakana, gusa ababibonye n’abamenye ababibamo , bahamya ko izi mbaraga zihari ndetse n’abazikoresha bahari , bityo bagasaba abantu kwikomeza ku Mana.

Ibitekerezo

  • Abanyamakuru mwagiye muba abanyamwuga, aba Framaçons n’aba Rosicruciens (Rose-croix) babaga mu Rwanda kuva muri za 1960. Illuminati tubyumvise ubu. Aho kudusobanurira aho bitaniye cg aho bihurira udushyize mu rujijo. Ese ni bimwe, ese biratandukanye? Ubundi rero ni byiza kwandika wamaze gucukumbura, n’ah’ubundi hari abo uyobya utabizi.

    Harya politiki yo ibangikanwa n’idini? Keretse niba atari irya Gikristo.

    Abantu bashyira imbaraga nyinshi mu gushaka ubukire n’ibyubahiro.Icyo byasaba cyose.Abajya muli ILLUMINATI,niko bakora nabo.Ntabwo bazi ko ikorana n’abadayimoni kandi imana itubuza gukorana n’ikintu cyose kijyana ku badayimoni.
    Uretse n’ibyo,ntabwo ubukire n’ibyubahiro bitubuza kurwara no gupfa.Niyo mpamvu YESU yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" (Matayo 6:33).Ubwami bw’imana ni ubutegetsi bw’imana buzaza bukamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi (Daniel 2:44).Hanyuma YESU akaba ariwe utegeka isi yose,agakuraho ibibazo byose dufite (Revelations 11:15),akazura n’abantu bapfuye bumvira imana (Yohana 6:40).Ariko akanica n’abantu bakora ibyo imana itubuza kandi nibo benshi (Yeremiya 25:33).Noneho ISI igahinduka Paradizo twategereje kuva kera.Aho kujya muli Illuminati,mushake imana muyikorere,kugirango muzarokoke ku Munsi w’Imperuka uri hafi cyane.Ntimugashukwe n’abanyamadini bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo ari byo.Iyo dupfuye twese tujya mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Iyo upfuye wiberaga mu byisi gusa,uba upfuye burundu.Ariko iyo wakoreraga imana,uba uzazuka ku Munsi w’Imperuka.

    Nkunda uko Pastor Rutayisire atanga ibisobanuro.Usanga harimo ubwenge.Gusa abantu bamushyira muli Group y’aba Pastors bivanga cyane muli Politics kubera kwishakira umugati.Bigatuma akora ibyo YESU yasize abujije abakristu yuko batagomba kwivanga mu byisi.Abantu bashinja cyane Rutayisire igihe yari ayoboye National Prayer Breakfast muli January 2014,muli Serena Hotel.Icyo gihe bakavuga ukuntu biciye umunyarwanda ukomeye muli South Africa.Rutayisire hamwe n’abandi ba Pastors bakomye amashyi menshi cyane bishimira ko umuntu yapfuye.Iyo ugiye kuli Youtube,urabyibonera n’amaso ugasanga biteye ubwoba.Byerekana ko Pastors nabo baba bishakira umugati (National Bread) kandi koko Leta yahaye Rutayisire umugati utubutse muli Commission y’ubumwe n’ubwiyunge,kimwe na Bishop John Rucyahana ukuriye iyo Commission.

    birashoboka

    Ndasubiza uwitwa GISAGARA Anthony.Nanjye ndi mu bantu bashinja Pastor Rutayisire Antoine kwivanga cyane muli Politics kubera gushaka UMUGATI (national bread).Icyo gihe muli January 2014,Rutayisire asengera abayobozi muli Serena Hotel,hari umuntu wigambye ko yishe Karegeya.Noneho pastors bose bamuha amashyi menshi,na Antoine arimo.Ibyo se nibyo imana yari yabatumye,cyangwa bashakaga ko bwana mukubwa abareba neza?? Iyo wivanga mu byisi witwaje bible,ugakoresha akarimi keza,uba ukorera satani.

    Yewe Si We Gusa Ubihamya Najye Di Umugabo Wo Guhamya Ko Hari Abapaster Barimo Kdi Nzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa