skol
fortebet

Pasiteri Mpyisi yakebuye Bishop Rugagi na Apotre Gitwaza

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Sponsored Ad

Umusaza w’ inamararibonye mu byerekeye iyobokamana mu Rwanda Pasiteri Ezira Mpyisi yagaye ubumenyi bwa Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed gospel Church urimo gucuruza udutabo dutanga akazi n’ abagabo na Apotre Paul Gitwara umuyobozi wa Zion Temple uherutse kuvuga ko ariwe muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika.

Sponsored Ad

Aba bakozi b’ Imana bombi barazwi cyane mu Rwanda no mu mahanga binyuze mu buhanuzi no kubwiriza ijambo ry’ Imana. Apotre Gitwaza yabwirije Abanyarwanda batari bake ndetse ntawagaya uruhare rwe mu bumwe n’ ubwiyunge n’ isanamitima mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bishop Rugagi nawe afite ibigwi mu Rwanda no mu mahanga, akunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kuko ahorana udushya. Yavuze ko agiye kugura indege, yavuze ko ashobora kuzura uwapfuye.

Bishop Rugagi aherutse gushyira ahagaragara udutabo avuga ko ari utw’ ubuhanuzi. Kamwe kagura ibihumbi 10 000 gusubiza hejuru. Utu dutabo Rugagi avuga ko dutanga abagabo, akazi, …

Past. Mpyisi yifashishije ijambo ry’ Imana ryo mu gitabo cy’ umuhanuzi Yesaya 8, 20 yanenze ubuhanuzi bwa Gitwaza na Rugagi.

Yabwiye Bishop Rugagi ati ‘Igisha bibiliya, bibiliya si iyo gutanga akazi n’ amafaranga igisha ubugingo buhoraho. Bibiliya ntiguha umurimo wawubuze, ntigumbahura abagumbashye, koresha ubwenge bwawe ukore, jya mu baganga bakuvure. Bibiliya iduha agakiza k’ iteka ryose. Namwe murajya kugura agatabo ngo mwaguze umugisha. Imana iracuruza? Ariko mwebwe kuki mubyemera”? Imana ni umucuruzi sha?

Past. Mpyisi yatangarije UMURYANGO ko ariwe wigishije Bishob Rugagi na Apotre Gitwaza kandi ngo yabigishije nawe ataramenya bibiliya. Ngo yamaze imyaka 60 ari umuvugabutumwa ataramenya bibiliya ameze nk’ uko Rugagi, Gitwaza n’ abandi bameze ubu ngo ntabwo bitangaje rero kuba muri aba bavugabutumwa harimo abamaze imyaka irenga 20 bigisha bataramenya bibiliya.

Yabwiye Apotre Gitwaza ati “Ijuru ntabwo ari iry’ umuntu umwe, ngwino mu ishuri rya bibiliya nkwigishe”

Past. Mpyisi yakomeje avuga ati “Bose ntibazi bibiliya. Sinayisaziyemo se nkamara imyaka 60 ndi nka bariya, igihe kikagera nkayimenya. Bariya ninjye wabigishije mbayobya ntazi ibyo aribyo. Ubu mfite ishuri rya bibiliya muze mbigishe mumenye ibyo mukora”.

Yasobanuriye Abanyarwanda umuhanuzi nyakuri uwo ariwe agira ati “Umuhanuzi ni uhanura iby’ Imana none barahanura ibyabo. Byose biterwa no kutamenya bibiliya.”

Ku mbugankoranya mbaga bamwe bagaragaje kuba bamwe mu bavugabutumwa batagira akandi kazi nk’ impamvu ituma ivugabutumwa barihindura iturufu yo gushaka indoke.

Leta y’ u Rwanda iherutse gusaba abanyarwanda kwitondera abiyita abahanuzi babigisha ibinyoma bagamije kubayobya no kubatwarira imitungo.

Ibitekerezo

  • Imana isaba abakristu bose "gukora bakitunga,batarya imitsi y’abandi".Bisome muli 2 Abatesalonike 3:8-9.Intumwa Pawulo,yaduhaye urugero.Nubwo akenshi yabaga ari mu nzira abwiriza abantu,nta na rimwe yasabaga icyacumi.Ahubwo yashakaga umwanya akikorera,akitunga.Byisomere muli Ibyakozwe 20:33.YESU yasize adusabye "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).Aba biyita abakozi b’imana nyamara bagamije Ifaranga,Imana ibita "abakozi b’inda zabo" (Abaroma 16:18).Ndashima Pastor MPYISI umwaka ushize wasabye abantu imbabazi kubera ko yabariye ICYACUMI mu myaka myinshi none akaba yarabiretse.Asaba n’abandi ba Pastors kubihagarika.
    Muli Ibyahishuwe 18:4,Imana idusaba "gusohoka" muli aya madini y’ikinyoma.Ngo nitwanga,izaturimburana nayo ku munsi w’imperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa