skol
fortebet

Pasiteri Schoof washinze Radio Ubuntu Butangaje yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

Pasiteri w’Umunyamerika, Gregg Schoof Brian,washinze Radio Ubuntu butangaje nyuma igafungwa kubera kwangiza amahame agenga itangazamakuru mu Rwanda,yirukanwe mu Rwanda kubera ko uruhushya rwe rwo gukorera mu Rwanda rwarangiye hanyuma agatangira gukora ibikorwa biteza umwuka mubi muri rubanda.

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka cyatangarije ikinyamakuru The New Times ko uyu mupasiteri w’umunyamerika yoherejwe iwabo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri,kuko ari umwimukira udakenewe.

Pasiteri Schoof yatawe muri yombi na polisi kuri uyu wa mbere taliki ya 07 Ukwakira 2019 hafi ya stade Amahoro, ubwo yiteguraga gukorana ikiganiro n’abanyamakuru ariko atabisabiye uburenganzira.

Polisi y’igihugu yahise iburizamo iki kiganiro,imuta muri yombi ndetse imushyikiriza urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB, ngo akorweho iperereza.

Nyuma yo gukorwaho iperereza,Pasiteri Schoof yahise yoherezwa iwabo igitaraganya cyane ko ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka cyavuze ko ibyangombwa bye byo gukorera mu Rwanda byarangiye kera,ntahabwe ibindi.Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Regis Gatarayiha.

Gatarayiha yagize ati “Gregory Schoof Brian yurijwe indege yoherezwa iwabo kuko yari umwimukira udakenewe. Icyangombwa cye cyo gukorera mu Rwanda cyarangiye kuwa 06 Nyakanga 2019.Gusaba kuguma mu Rwanda byagombaga guturuka kuri we ariko we yifuzaga kugenda. Ibikorwa biteza umwuka mubi muri rubanda yinjiyemo ntabwo biri mu byemerewe umuntu wifuza kuva mu gihugu.”

Gatarayiha yavuze ko kwirukanwa kwa Schoof byakozwe hakurikijwe amategeko ya Guverinoma y’u Rwanda agenga abinjira n’abasohoka.

Radio ye yafunzwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyayitambutseho umwe mu bapasiteri apfobya abagore akabita "ikibi".

Uyu pasiteri aherutse kwandika amagambo yateye impungenge benshi ubwo yavugaga ko yibaza "niba guverinoma y’u Rwanda ishaka kujyana Abanyarwanda mu muriro".

Ati: "Radio ya gikiristu yafunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, insengero 7000 zarafunzwe,... abana mu mashuri bashishikarizwa gukoresha udukingirizo..."

Ibitekerezo

  • Nibyo nagende niba ashaka guteza akavuyo muri rubanda, leta y’uburundi yagiye iha mwene nkaba 24hrs ,kandi ubona ko hari impinduka nziza byatanze. burya abanyafrica nibo bafite ibisubizo by’ibibazo byabo ntampamvu yo guta umwanya kubanyamahanga baba bafite inyungu zabo. nkuyu wabona ari maneko wa CIA wumu pastor.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa