skol
fortebet

Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda 2017-2024

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

Igitondo cyiza musomyi w’Umuryango.rw
Umuryango.rw wabanye nawe mu gihugu cyose muri gahunda zo kwiyamamaza ku bakandida batatu bahataniraga kuyobora u Rwanda, uwegukanye intsinzi ni Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi rimaze ku butegetsi imyaka irenga 20.
Ku itariki ya 3 kanama abanyarwanda baba mu mahanga bitoreye umukuru w’Igihugu ku ya 4 Kanama 2017, ababa mu gihugu nabo bashimangira ibyo bamwijeje, Paul Kagame yegukana aya matora ku majwi asaga 98%.
Nkuko Itegekonshinga (...)

Sponsored Ad

Igitondo cyiza musomyi w’Umuryango.rw

Umuryango.rw wabanye nawe mu gihugu cyose muri gahunda zo kwiyamamaza ku bakandida batatu bahataniraga kuyobora u Rwanda, uwegukanye intsinzi ni Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi rimaze ku butegetsi imyaka irenga 20.

Ku itariki ya 3 kanama abanyarwanda baba mu mahanga bitoreye umukuru w’Igihugu ku ya 4 Kanama 2017, ababa mu gihugu nabo bashimangira ibyo bamwijeje, Paul Kagame yegukana aya matora ku majwi asaga 98%.

Nkuko Itegekonshinga ribitegenya, nyuma y’iminsi 15 uwatsinze amatora agomba kurahirira imirimo yatorewe akazi kagakoza. Ni muri urwo rwego rero umuhango uteganyijwe kuri uyu wa 18 Kanama 2017, Paul Kagame arahirira kuyobora manda nshya itangira 2017 izasoza muri 2024.

Kugeza ubu, Abaperezida umunani baturutse mu bihugu bitandukanye bageze mu Rwanda barimo: Perezida wa Centre Afrique Faustin-Archange Touadéra; Perezida w’igihugu cya Sahrawi Brahim Ghali; Perezida wa Bjibouti Ismaïl Omar Guelleh; Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou; Uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Benjamin Mkapa; Perezida wa Zambia Edgar Lungu w’igihugu cya Zambia; Perezida wa Senegal Macky Sall; Perezida wa Congo Brazaville Denis Sassou Nguesso; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Aubin Minaku; Minisitiri w’Intebe wa São Tomé and Príncipe Patrice Emery Trovoada.

Uyu muhango uritabirwa n’abantu basaga ibihumbi 25. Abatabasha kubikurina neza bashobora kubireba binyuze kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu. Abantu bagera ku 100 boherejwe na buri karere kari hanze y’umujyi wa Kigali naho uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali two twemerewe abantu ibihumbi birindwi buri kamwe.

12:07: Umuyobozi w’Urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege yashyikirije Perezida Kagame ibirango by’igihugu birimo Itegeko Nshinga, Idarapo ry’u Rwanda, Ikirangantego, nk’ikimenyetso cy’uko abaye umurinzi w’igihugu.

Ashyikirijwe kandi n’umugaba mukuru w’ingabo Gen Patrick Nyamvumba Inkota , Ingabo ndetse n’ikirangantego cy’Ingabo z’igihugu, nk’ikimenyetso cy’uko ari umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu.

- Umuhango wo kurahiza Perezida Kagame wayobowe na Sam Rugege Perezida w’Urukiko rw’ikirenga

11:57: Paul Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda ati "Imana ibimfashemo, abisuyemo inshuro ebyiri.

- Minisitiri Louise Mushikiwabo amaze kwakira abashyitsi bitabiriye uyu muhango:Barimo abakuru b’ibihugu 17; ba Visi Perezida babiri, Minisitiri w’Intebe n’abandi barimo abayobozi batandukanye


Kuri Twitter:

- U Rwanda ni igihugu cyavuye Kure, Kure cyane kandi kirajya kureeee kandi Kure cyane heza #KagameInauguration.

- Mushikiwabo: Through all we have passed through, Rwanda is a blessed country. #KagameInauguration.

- Minister @LMushikiwabo: La dignité du Rwanda vaut bien la peine. #KagameInauguration.

- @LMushikiwabo : We are here to celebrate a man thru whom we received many blessings #KagameInauguration #RwOT

11:30: Abahagarariye amadini mu Rwanda barimo Mufti w’u Rwanda, Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana; Musenyeri w’Abangilikani, Archbishop Onesphore Rwaje na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, nibo bahawe umwanya kugira ngo basengere uyu muhango


11:21: Perezida Kagame na madame Jeanette Kagame bageze kuri Stade amahoro.......Abanje kuramutsa abakuru b’ibihugu baje kumushyigikira, nyuma ahabwa icyicaro yateguriwe

11:14: Perezida wa Guinea akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Alpha Conde.

11:9: Perezida wa Senegal, Macky Sall na Sassou Nguesso wa Congo Brazaville,

10:55: Perezida Idris Deby Itno uyobora Tchad, Faure Gnassingbé wa Togo nabo bamaze kugera kuri Stade Amahoro. Yakurikiwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn

10: 49: Perezida Omar el Bashir wa Sudan yinjiye muri Stade Amahoro.

10:48: Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti nawe yahawe ikaze muri stade.

10: 40: Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada, Minisitiri w’Intebe wa Nigeria ndetse na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou

10:24: Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon yageze kuri Stade Amahoro

- Abakuru b’Ibihugu umunani bamaze kugera mu Rwanda

- Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon yamaze kugera. kuri Stade Amahoro.

10:19: Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra yaje akurikiranye na Perezida
wa Namibia, Hage Gottfried Geingob, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu

10: 17: Brahim Ghali uyobora Repubulika ya Sahara niwe wabimburiye abandi.

- Abanyarwanda hirya no hino bategereje kwireba kuri Televiziyo y’u Rwanda

Kuri Twitter, ubutumwa burisukiranya:

Ibyo benshi batecyerezaga ko bidashoboka byarashobotse "Nidukomeza gukorerahamwe ntakizatunanira" Thank you #Kagame #KagameInauguration
- Abashyitsi batumiwe barahagurukira ku cyicaro cy’Ikigo cy’Ighugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA).

- Sequence*...Referendum was gufata irembo...Campaigns were Gusaba..Elections were Ubukwe ..Inauguration is Gutwikurura

- Perezida Uhuru Kenyatta wa #Kenya nawe ategererwe i Kigali mu irahira rya Perezida Kagame.

- 🎶Nda ndambara yantera ubwoba iyarinze Kagame izandinda 🎶🎶 Niyo ndirimbo igezweho...

- Kuri stade Amahoro moral ni yose Abanya #Rwanda twiteguye #Kagame Inauguration ni igihango gikomeye kuri twe.

- Abanyarwanda babucyereye

- Imyanya muri Stade Amahoro yatangiye gushira

- Itangazamakuru ryatangiye gutegura neza ibikoresho bitwaje

- Bamwe bageze mu byicaro



- Mpayimana Philipe wahatanye mu matora nawe yahageze

Abanyarwanda n’inshuti zabo bifatanyije muri ibi birori
- 

Ibitekerezo

  • Mukomeze muhatubere Muri Abagabo Kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa