skol
fortebet

Paul Kagame yasobanuriye ab’I Karongi intambara itamutera ubwoba

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukandida watanzwe n’ ishyaka FPR Inkotanyi ushyigikiwe n’ amashyaka umunani mu mashyaka yemewe mu Rwanda, Paul Kagame yabwiye abatuye akarere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba ko intambara avugwa ari urugamba rwo gukomeza kubaka igihugu n’ubukungu burambye.
Mbere yo gutangira ijambo, Kagame yabanjirijwe na Guverineri Mureshyankwano umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi wavuze ko mu byo Akarere ka Rutsiro kishimira muri iki gihe harimo ibikorwaremezo nka (...)

Sponsored Ad

Umukandida watanzwe n’ ishyaka FPR Inkotanyi ushyigikiwe n’ amashyaka umunani mu mashyaka yemewe mu Rwanda, Paul Kagame yabwiye abatuye akarere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba ko intambara avugwa ari urugamba rwo gukomeza kubaka igihugu n’ubukungu burambye.

Mbere yo gutangira ijambo, Kagame yabanjirijwe na Guverineri Mureshyankwano umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi wavuze ko mu byo Akarere ka Rutsiro kishimira muri iki gihe harimo ibikorwaremezo nka Hotel i Rutsiro, umuhanda wa kaburimbo uhuza aka karere n’aka Rubavu.

Atangira ijambo rye, yabwiye abaturage ko ibyiza bikiri imbere; yatanze urugero rw’umunyeshuli wari umaze kuvuga ko yabaye uwa mbere mu mibare.

Ati “Wumvise ibyo umwe muri mwe Jean de Dieu Maniraguha yatubwiye, urugendo rwe, amashuri ye, aho ageze, nawe ni nka bya bindi ,ibyiza biracyari imbere. Kandi ni umwe muri mwe watanzweho urugero, tuzi ko hari n’abandi benshi muri mwe bameze nkawe, tuzabafasha, turifuza ko mugera ku mahirwe.”

Paul Kagame yakomeje ashimangira ko nta ntambara yamutera ubwoba mu gihe cyose Abanyarwanda bamushyigikiye. Yungamo ko iterambere ry’igihugu ari nayo ntambara Abanyarwanda bahanganye nayo.

Yagize ati "Ejo hari uwatubwiye ngo nta ntambara yadutera ubwoba. Icyo tuvuga rero ni intambara, ni urugamba rw’ibikorwa byubaka igihugu, ni urugamba rwubaka ubukungu, rukubaka iterambere twifuza kugeraho mu myaka iri imbere."

“Murabona rero ko u Rwanda dufite urubyiruko runini cyane, mu Banyarwanda bose uko tungana bose mu gihugu uko tungana hano, birenga 70% ni urubyiruko. Ndanarubona hano. Urubyiruko rero nirwo mbaraga z’igihugu, turashaka rero urwo rubyiruko ko tururera neza, turwubakira amashuri yigisha neza, turwubakire uburyo bwo kuruha ubuzima bwiza hanyuma izo mbaraga zigakomeza gukoreshwa twubaka igihugu cyacu."

Ibitekerezo

  • Ngaho ahakomeye rero.Mugihe cyose abanyarwanda babyiruka bamushyigikiye bivuze ko baramutse batamushyigikiye byaba birangiye nako biteye ikibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa