skol
fortebet

Paul Kagame yijeje abanyakirehe imihanda

Yanditswe: Sunday 23, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Nyabikokora niho ibikorwa by’umunsi byatangiriye aho Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ava yerekeza mu Karere ka Ngoma na Rwamagana.
Mbere yo kuganira n’abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza yabanjirijwe na Uwamariya Odette wabaye Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba wahawe umwanya kugira ngo ageze ku bari aha ibyo aka karere kagezeho.
Yagize ati “Muri 2010 aka karere nta mashanyarazi kari gafite, (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Nyabikokora niho ibikorwa by’umunsi byatangiriye aho Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ava yerekeza mu Karere ka Ngoma na Rwamagana.

Mbere yo kuganira n’abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza yabanjirijwe na Uwamariya Odette wabaye Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba wahawe umwanya kugira ngo ageze ku bari aha ibyo aka karere kagezeho.

Yagize ati “Muri 2010 aka karere nta mashanyarazi kari gafite, kari kuri 0%. Uyu munsi kageze kuri 27%... aka karere ni kamwe mu turere mwafashije kugira ngo kavugurure ubuhinzi n’ubworozi. Mu myaka irindwi ishize, gahunda yo kuhira yikubye inshuro zirindwi.”

Paul Kagame yageze I Kirehe aherekejwe n’umufasha we. Mu ijambo P.Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda yagize ati “Mu myaka irindwi turashaka gukora byinshi, kubaka imihanda…Mu myaka ya mbere ibiri uyu muhanda uzaba warakozwe, ari kaburimbo nziza cyane kuko ubu waratangiye guhera Kagitumba ukagera Kayonza no kugera ku Rusomo.

Ibyo ni ukugira ngo mwebwe baturage ba Kirehe n’abandi Banyarwanda bose bo muri aka karere mugire ibikorwa by’amajyambere bibafasha kwiteza imbere no gukora ibibateza imbere n’imiryango yanyu n’igihugu cyacu cyose.

Kirehe yagiye usibye ibibazo bisanzwe yagiye ikemura, hari n’ibindi byagiye biyigeraho. Muzi abantu bagiye birukanwa mu bihugu duturanye bazira icyo baricyo, ngo bazira ko bafite amaraso y’ubunyarwanda. Ibyo nabyo aho tugeze nabyo ni don’t touch [nta korwaho]. Hanyuma uwo basagariye turamwakira, tukamutuza, tukamufasha nawe agakomeza akiyubaka. Niko bizagenda rero, abirukanywe batuganye, batashye twagerageje gukora ibishoboka byose ngo bature iwabo nubwo bamwe batarabona aho batura, ubutaka bakoresha ngo biteze imbere ariko nabyo turi gukomeza kubikemura.”

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi yibukije abanyakirehe ko ‘Umunyarwandakazi ari ntakinishwa’

Paul Kagame ati “Umukobwa, umunyarwandakazi wese ni don’t touch [ntakorwaho] ubumwe bwacu ni don’t touch, ntibukinishwe.. naho ibindi ni ugutegereza iriya tariki ya 4 Kanama.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa