skol
fortebet

Perezida Donald Trump yasabye Uganda gufata abashimuse mukerarugendo ukomoka USA bakabashyikiriza ubutabera

Yanditswe: Monday 08, Apr 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika,Donald Trump yasabye Leta ya Uganda gushakisha abantu bose bashimuse mukerarugendo w’umunyamerika Kimberly Endicott n’uwari ushinzwe kumuyobora witwa Jean-Paul Mirenge ikabashyikiriza ubutabera.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho uyu mukerarugendo Kimberly Endicott afatiwe kuwa kabiri w’icyumweru gishize,USA yasabye Uganda gukora ibishoboka byose bakamubona ,birangira abonetse kuri iki Cyumweru.

Donald Trump abinyujije kuri Twitter ye,yasabye Uganda guta muri yombi abashimuse Kimberly n’uwamuyoboraga kugira ngo ba mukerarugendo bongere bizere umutekano w’iki gihugu.

Yagize ati “Uganda igomba kubona abashimuse mukerarugendo w’Umunyamerika ndetse n’uwamuyoboraga,kugira ngo abantu bajye bumva bafite umutekano igihe cyose basuye Uganda.Mubazane imbere y’ubutabera vuba na bwangu.”

Aba bantu bombi, bashimuswe n’ibyihebe 4 ubwo bari muri pariki ya Elizabeth National Park kuwa 02 Mata 2019, mu modoka ya van.

Perezida Museveni yavuze ko igihugu cya Uganda gitekanye ndetse na ba mukerarugendo baba barinzwe.

Nubwo uyu mugore w’umunyamerika na mugenzi we bari kumwe barekuwe,ba rushimusi bari basabye Uganda kubishyura ibihumbi 500 by’amadolari kugira ngo babarekure, gusa ntibiramenyekana niba barayishyuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa