skol
fortebet

Perezida Kagame afite imbunda yitwa AK-47, ibyishimo by’ikirenga ku Indangamirwa (Amafoto 21)

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017 Perezida Paul Kagame yasoje itorero ridasanzwe ry’Indangamirwa ryahuje urubyiruko rugera kuri 523. Umukuru w’ igihugu yavuze ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no kwishakira inzira yakoreshaga agatara kaba ku mbunda yitwa AK-47 akaba ariko amurikisha mu mwijima.
Iri torero rimaze ukwezi ribera mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cy’i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu Ntara y ’Iburasirazuba. Mu rubyiruko 523 rwitabiriye itorero ry’Indangamirwa, abasore ni (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017 Perezida Paul Kagame yasoje itorero ridasanzwe ry’Indangamirwa ryahuje urubyiruko rugera kuri 523. Umukuru w’ igihugu yavuze ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no kwishakira inzira yakoreshaga agatara kaba ku mbunda yitwa AK-47 akaba ariko amurikisha mu mwijima.

Iri torero rimaze ukwezi ribera mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cy’i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu Ntara y ’Iburasirazuba. Mu rubyiruko 523 rwitabiriye itorero ry’Indangamirwa, abasore ni 375 naho akabokwa bakaba ari 148.

Yifashishije imbunda ya Kalachnikov yaberetse ko nubwo isanzwe ifite akamaro ko kurasa yaberetse ko yanamufashije mu rugamba rwo kubohora igihugu birenze kuyirasisha. Yasabye urubyiruko kurangwa n’ubushake, bishakamo ibisubizo biruseho bahereye ku rugero rwe n’urw’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

Yagize ati “ Kera mbabwira, ni nde wahize afite imbunda hano Ak 47, nagira ngo mbereke murabizi kuri AK 47 n’ahandi ngirango karahari, iyo uyikoresha hari akantu k’umuhondo,,,, murakareba, burya nijoro karagaragara , mu mwijima gafite ukuntu kagaragara. Icyo nshaka kubabwira, kubera kwishakira inzira, murareba ko nambara amadarubindi(glasses) ntabwo narebaga neza, mu mwijima nabwiraga umuntu akajya imbere yanjye akagahagarika nkakagenderaho, nkagenda ndeba tukagera iyo tujya.”

Perezida Kagame yasabye izi ntore kuzakoresha ubumenyi zakuye muri iri torero mu kurinda umutekano w’ igihugu no mu kwiyubaka ubwazo. Abagera kuri 65 bakaba bahise bisabira kwinjira mu gisirikare.

REBA AMAFOTO:

Perezida Kagame, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba n’abaminisitiri batandukanye, berekwa ibijyanye n’amasomo yo kurwana hakoreshejwe ikarita

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, ageza ijambo rye ku bitabiriye uyu muhango
Aha bari bavuye kwerekana inyigisho bahawe zo guhashya umwanzi

Ababyeyi n’inshuti baje kwifatanya n’abana babo basoje itorero


Bakoze imyitozo y’urugamba

Perezida Paul kagame ati :"Nta mwanzi watumeneramo’


Perezida Kagame asobanura uko imbunda yitwa AK-47 yamufashishije ku rugamba

Bafashe ifoto y’urwibutso
Abagera kuri 65 basabye kwinjira muri RDF
Abagera kuri 65 basabye kwinjira muri RDF
Aha, bari mu myiyerekano
Bize gutanga amabwiriza ya gisirikare mu gihe cyo gutegura urugamba
Aha, bumvaga ijambo ry’umukuru w’Igihugu

(Amafoto/Village Urugwiro)

Ibitekerezo

  • Byiza cyane.

    Mukomerezaho ntore zibereye urwanda

    I like it,how can I join it?

    Many congz, turabyishimiye.

    Nibyiza cyane bikubiye mugukunda igihugu

    "Nkubito" This is Itorero for students who study aboard or the one who gonna to study aboard and the students who got best scores in the country in National exams. where they train them the history and culture of Rwanda. and they get military training. So if you are in one of those people you can apply next year.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa