skol
fortebet

Perezida Kagame agiye gusura uturere 6 mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame agiye gusura uturere 6 tugize intara y’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri taliki ya 07 Gicurasi 2019.

Sponsored Ad

Perezida Kagame waherukaga gusura Nyamagabe muri Gashyantare uyu mwaka,yongeye kubyutsa ingendo akorera mu ntara zitandukanye aho agiye gusura uturere turimo Burera na Musanze mu Majyaruguru, ku munsi ukurikiyeho azasura Rubavu na Rutsiro nyuma asoreze Nyamasheke na Karongi.

Perezida Kagame agiye gusura utu turere mu rwego rwo kureba ibibazo byugarije abaturage ndetse no kubishakira umuti.

Utu turere tugize intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru,Perezida Kagame agiye gusura,dukungahaye cyane n’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibitekerezo

  • kalibu murugo wubatse papa

    Twishimiye uruzinduko rwa President wa Repubulika wenda yareba uko Burera twasigaye inyuma.Ngaho nawe ngo bagiye batwiciye n’inzira twagiraga ngo bari kutwubakira umuhanda none icyondo n’ibizenga by’amazi ntiwabona aho unyura,inyubako z’akarere zimeze nka nyakatsi.......Genda burera warakubititse gusa ntawakwiheba wenda hari igihe uzibukwa.Kariya karere gakwiriye umuyobozi nka Harelimana Viateur ndabona ariwe wagashyira ku murongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa