skol
fortebet

Perezida Kagame ategerejwe I Lusaka muri Zambia

Yanditswe: Monday 19, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ategerejwe i Lusaka muri Zambia kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2017 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatumiwemo na Perezida wa Zambia Edgar Lungu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Harry Kalaba yatangarije ibiro Ntaramakuru bya Zambia (ZANIS) ko abayobozi bombi baragirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bwo kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Zambia.
Perezida Kagame arasura ibice bitandukanye birimo ahashyinguye abayoboye Zambia hazwi nka (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ategerejwe i Lusaka muri Zambia kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2017 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatumiwemo na Perezida wa Zambia Edgar Lungu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Harry Kalaba yatangarije ibiro Ntaramakuru bya Zambia (ZANIS) ko abayobozi bombi baragirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bwo kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Zambia.

Perezida Kagame arasura ibice bitandukanye birimo ahashyinguye abayoboye Zambia hazwi nka Embassy Park.

Arakirwa ku meza kandi na Perezida Lungu naho ku munsi wa kabiri asure akarere ka Kafue ku ruganda rukora ibyuma rwa Kafue Steel Company kandi ngo yifuje kumenya iby’inganda zo muri iki gihugu.

Kalaba avuga ko uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ari ingenzi ku bihugu byombi kubera ko ngo Abakuru b’Ibihugu byombi bakeneye kungurana ubumenyi kuri byinshi.

Ngo Zambia hari byinshi yakwigira ku Rwanda kuko ngo rwateye imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho aho Zambia yo ikiri kugerageza kubiteza imbere.

Yongeraho ko uru ruzinduko kandi rugamije kugira ngo ibihugu byombi bitangire gufashanya mu miryango bihuriyemo nk’uwa Afurika Yunze Ubumwe, Ibiyaga bigari, COMESA n’iyindi.

Minisitiri Kalaba avuga kandi ko hari amasezerano y’ubufatanye azashyirwaho umukono n’ibihugu byombi cyane mu guhererekanya abarimu b’Igifaransa bo mu Rwanda ngo bafashe uburezi bwo Zambia.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’ igihe gito Madame Monique Mukaruliza wari Umuyobozi w’ umugi wa Kigali agizwe ambasaderi w’ u Rwanda mu gihugu cya Zambia.

Perezida Kagame yaherukaga muri Zambia tariki 24 Gicurasi 2016 aho yari yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa