skol
fortebet

Perezida Kagame ategerejwe mu Bufaransa

Yanditswe: Wednesday 16, May 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame tariki 24 na 26 Gicurasi uyu mwaka azitabira imurikabikorwa ryo guhanga udushya n’ ubuvumbuzi mu ikoranabuhanga rigiye kuba ku nshuro ya gatatu.

Sponsored Ad

Viva Tech ni imurikabikorwa ngarukamwaka ritegurwa na Publicis Groupe na Groupe Les Echos.

Viva Technology yabaye ku nshuro ya mbere muri 2016, icyo gihe yitabiriwe n’ abantu 45 000 harimo amakampani 5000 yari agitangira ibijyanye n’ ikoranabuhanga.

Imurikabikorwa Viva Tech 2017, yabereye ahitwa Paris Expo Porte de Versailles kuva tariki 14 - 16 Kamena. Icyo gihe yitabiriwe n’ amakampani 6000 yari agitangira ibijyanye n’ ikoranabuhanga, abashoramari 1 400 n’ abanyamakuru 1 500.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ ibihugu bagaragaza ubushake cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga. Aherutse kuvuga ko korohereza abanyafurika benshi kugerwaho n’ umuyoboro wa interineti Brodband bizatanga ibisubizo kuri bimwe mu bibazo bikibangamiye Afurika.

U Rwanda rukora ibishoboka byose ngo ikoranabuhanga rigere kuri benshi, binagaragazwa na gahunda ya one Laptop per child. Nubwo bimeze gutya ariko hari abasaba Leta gushaka uburyo igiciro cya interineti cyagabanywa bavuga ko igihenze.

Jeune Afrique yatangaje ko Perezida Kagame azitabira iri murikabikorwa Viva Tech gusa nta byinshi yatangaje kuri uyu ruzinduko.

Perezida Kagame yaherukaga mu Ubufaransa muri Gashyantare 2015 ubwo yari yitabiriye inama y’ ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku burezi n’ Umuco UNESCO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa