skol
fortebet

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma batangije icyumweru cyo #kwibuka 25[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 07, Apr 2019

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru taliki ya 07 Mata 2019,nibwo Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame, n’abakuru b’ibihugu bitandukanye bashyize indabo ku mva z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi ndetse bacana urumuri rw’icyizere.

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame, n’Abakuru b’Ibihugu barimo uwa Tchad, Idriss Déby, uwa Niger Mahamadou Issoufou, uwa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, bashyize indabo ku mva enye zishyunguyemo abasaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse habaho gucana urumuri rw’ikizere ruzamara iminsi 100 rwaka.

Nyuma y’iyi mihango,Perezida Paul Kagame n’abandi bashyitsi bagiye ku nyubako ya Kigali Convention Center hakomereje umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.





Ibitekerezo

  • Ntabwo ari ibirori.
    Kosora imvugo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa