skol
fortebet

Perezida Kagame n’umufasha we Jeanette Kagame bizihije isabukuru y’imyaka bamaranye

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa mbere ku wa 10 Kamena, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na madamu we Jeanette Kagame bujuje imyaka 30 batangiye kubana nk’umugabo n’umugore.

Sponsored Ad

Ku wa 10 mu 1989 ni bwo Perezida Kagame na Jeanette Kagame bashyingiwe, umuhango w’ubukwe bwabo ubera mu gihugu cya Uganda. Perezida Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeanette maze ajya kumusura muri Kenya, na we amusaba kuzamusura muri Uganda. Madamu Jeanette Kagame yabaga i Nairobi muri Kenya, aho we n’umuryango we bari barahungiye.

Mu myaka 30 ishize umukuru w’igihugu na Madamu we barushinze, bafitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Abanyarwanda batandukanye banditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwifuriza Perezida Kagame na Madamu we isabukuru nziza y’imyaka 30 bamaze babana.

Ibitekerezo

  • Bavandimwe nshuti nimumfashe dushime tubikuye ku mutima,nyakubahwa perezida wacu Paul Kagame. Isabukuru nziza mubyeyi wacu.Mbivuge nongere nti: Mwarakoze pe! Simbivugira kugirango menyekane ,cyangwa ikindi kindi, ndabivuga mbikuye kumutima nti: Mwarakoze pe! Nyuma y’umwaka umwe gusa ukoze ubukwe, wari ukiryohewe n’urugo rushya, warahagurutse utitaye kubyo abagabo bagishyingirwa bitaho, utabara aho wagombaga no kuba wasiga ubuzima, usiga igitanda gishashe neza, ujya gutura mundaki, ntiwita kwipeti rikomyeye warufite uza gusangira naba Kadogo, warwanye witwa Inyangarwanda, amahirwe yo gutsinda abarirwa kuntoki,aliko amahirwe macye wayabyaje umusaruro,urokora benshi bari barihebye, utanga urugero rwiza rwo kubanisha abanyarwanda,Abahutu,Abatutsi,Abatwa,utubanisha mumahoro, Mubyeyi ndavuze nti: Isabukuru nziza.Abashatse kwishyira hejuru bitwaje ko mwatabaranye,wabacishije bugufi, Wahanganye n’amabandi y’ibifi binini,bamwe bacikira ishyanga , wanze Ruskwa n’akarengane Washyize umuturage imbere ,uhinduka umwunganizi wabo,yewe ndagira nti warakoze pe! Mubyeyi mwiza, akira ishimwe . Abitwa ba Emmanuel kwisi ni benshi. Sinifuje gushyiraho irindi zina ngo hato hatagira abakeka ko hari ikindi naringamije. ICYO NGAMIJE N’UKUBQSHIMIRA MWARAKOZE PE!

    Mbifurije isabukuru Nziza ibikorwa byanyu birivugira. Imana ibahe umugisha.

    Najye nti uragahorana Imana murwanda umu.Uhorane abana,uzabone abuzukiru n’ubuvivi.

    Kagame ni number 1 kbx Imana ige imwihera imigisha imurinde imyaku!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa