skol
fortebet

Perezida Kagame na Madamu we bafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge inyubako iherereye mu Kinigi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge, inyubako iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Sponsored Ad

Ni inyubako yubatswe n’ikigo Singita gitanga serivisi z’ubukerarugendo mu bihugu bitandukanye muri Afurika, ikazajya itanga serivisi zo kwakira abantu bakorera ubukerarugendo mu gihugu.

Izina “Kwitonda ” ryahawe iyi nyubako, ni iry’ingagi y’ingabo yapfuye mu 2012 ifite imyaka 40, icyo gihe ikaba yarabonetse itagihumeka nyuma y’iminsi yari imaze itagaragara mu muryango wayo.

Imirimo yo kubaka Singita Kwitonda Lodge yatangijwe ku wa 31 Kanama 2017, ikaba ariyo nzu ya mbere Singita igize ifasha abantu kureba ingagi, mu bihugu byose ifitemo ibikorwa. Ni inyubako yuzuye itwaye miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.

Inyubako ya Singita Kwitonda Lodge yitegeye ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura, ikaba igizwe n’inzu zirindwi buri imwe ifite icyumba kimwe cyo kuraramo, imwe ifite ibyumba bibiri n’indi nzu ku ruhande ifite ibyumba bine.

Ni inyubako kandi itatswe n’ibintu gakondo byakorewe mu Rwanda.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa