Perezida Kagame na Madamu we n’abandi banyacyubahiro bitabiriye “walk to remember” [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 April 2019 Yasuwe: 1364

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro batandukanye baraye bifatanyije n’abanyarwanda mu rugendo n’ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro ndetse bitabiriye n’ijoro ryo kwibuka.

Nyuma yo kuvuga ijambo ritangiza cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame n’amadamu we ndetse n’abandi banyacyubahiro bifatanyije n’abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka rwahereye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, ku Kimihurura, rugera kuri stade Amahoro ahakomereje ijoro ryo kwibuka.

Mu bashyitsi bitabiriye uru rugendo harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr. Abiy Ahmed, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo.

Uru rugendo rwo kwibuka “Walk to remember” rwatangiye ahagana saa kumi bagana kuri Stade Amahoro ahabereye ijoro ryo kwibuka. Ni imihango yitabiriwe n’abanyarwanda bagera ku bihumbi 25 biganjemo urubyiruko.

Nyuma yo gukora urugendo rwo Kwibuka "Walk to remember",imihango yo kwibuka yakomereje muri stade Amahoro,aho nyakubahwa perezida wa Repubulika n’aba banyacyubahiro bacanye urumuri rw’icyizere ndetse hatangwa ibiganiro bitandukanye.










Amafoto:IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde yahaye isezerano rikomeye Prezida Kagame...

Narendra Modi waraye yongeye gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde,...
24 May 2019 Yasuwe: 1448 0

Igihugu cya Uganda n’u Burundi byagize icyo bivuga kuri Sankara wamennye...

Igihugu cya Uganda cyasubije ku makuru yahishuwe na Nsabimana Calixte...
24 May 2019 Yasuwe: 10569 0

Inzobere muri politiki n’abashakashatsi bagiye guhurira i Kigali mu nama yo...

U Rwanda rugiye kwakira inama ikomeye izahuriramo inararibonye...
23 May 2019 Yasuwe: 776 0

HUYE:Misigaro n’ umugore we Mariya bitabye Imana bagasiga umwana wabo mu...

Misigaro Charles wari ufite imyaka 67 n’ umugore Maniraguha Mariya bitabye...
23 May 2019 Yasuwe: 6291 0

Nsabimana Callixte “Sankara” yemeye ibyaha byose ashinjwa avuga ko n’inyoni...

Nsabimana Callixte “Sankara”, yemereye imbere y’urukiko ibyaha byose ashinjwa...
23 May 2019 Yasuwe: 4539 2

Sankara yagejejwe imbere y’urukiko aho agomba kwisobanura ku byaha 16...

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wigambye ibitero bitandukanye byagiye...
23 May 2019 Yasuwe: 1921 1