skol
fortebet

Perezida Kagame ntiyemeranya n’urukiko rw’ikirenga ku byerekeye icyaha cyo gusebya Umukuru w’Igihugu

Yanditswe: Friday 26, Apr 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko atemeranya n’Umwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ikirenga ku ngingo y’itegeko rihana umuntu wahamijwe icyaha cyo gushushanya no gusebya umukuru w’igihugu, avuga ko icyo kitari gikwiye kuba icyaha mpanabyaha ahubwo gikwiriye kuba mbonezamubano.

Sponsored Ad

Kuwa 24 Mata 2019 Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko ’gusebya’ no gushushanya Perezida w’u Rwanda bikomeza kuba ibyaha bihanishwa gufungwa ,nyamara abaregeye uru rukiko bavuze ko bibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rivuga ko ko Perezida wa Repubulika ‘yubaha ubwigenge bw’ubucamanza. Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu’.

Rikomeza rigira riti “Perezida ariko ntiyemenyeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi nawe ari Umuyobozi w’Igihugu. Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha,kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwa.”

Urukiko rwavuze ko Perezida w’u Rwanda ari ’umuntu ukomeye ufite inshingano nyinshi atagomba gushushanywa cyangwa gusebywa n’abantu uko biboneye ariko ruvuga ko ku bandi bategetsi ibi bitagomba gufatwa nk’ibyaha bihanishwa igifungo.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yavuze ko nawe ari umuyobozi w’igihugu ndetse yemera ko iki cyaha ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha.

Mu gitabo gishya cy’ibyaha n’ibihano mu Rwanda ingingo ya 233 na 236 zivuga ko "gukoza isoni abayobozi b’igihugu, gutukana cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika" ari ibyaha bihanwa.

Izi ngingo zihanisha igifungo kiri hagati cy’imyaka ibiri n’irindwi n’ihazabu irenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ’uwasebya’ cyangwa agashushanya (cartoon) Perezida w’u Rwanda n’abandi bategetsi bakuru.

Uyu munsi urukiko rwanzuye ko ku bandi bategetsi n’abashinzwe umutekano ibi bitagomba gufatwa nk’ibyaha bihanishwa igifungo.

Umunyamategeko Me Richard Mugisha yaregeye ubucamanza ngo buvaneho izi ngingo kuko zinyuranyije n’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga iha buri wese ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Mu kirego cya Me Mugisha, yavuze ko ziriya ngingo zibangamira uburenganzira bw’itangazamakuru bwo gukora mu bwisanzure.

Uyu munyamategeko yavuze ko amakosa y’umwuga mu itangazamakuru mu Rwanda hari inzego z’abanyamakuru zishinzwe kuyakurikirana bityo adakwiye gukurikiranwa nk’ibyaha.

Mu iburanisha, uwunganira Leta yari yatangaje ko izi ngingo zidakwiye kuva mu byaha bihanwa kuko nta kigaragaza ko zibangamiye ubwisanzure bw’intangazamakuru cyangwa ubw’abantu mu gutanga ibitekerezo.

Ku mwanzuro w’Urukiko, Me Mugisha yavuze ko ntacyo yahindura ku kemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ku ngingo atatsindiye ariko ko yishimiye ko hari izateshejwe agaciro nk’iyo gusebya abandi bayobozi muri rusange n’abashinzwe umutekano.

Urukiko rwanzuye ko Perezida aba afite inshingano nyinshi zo kurinda ubusugire bw’igihugu, ku buryo kumusebya byahungabanya byinshi bituma inzobere nyinshi zibaza kuri uyu mwanzuro aho zemeje ko ibi bigaragaza ko uru rukiko rwemeje ko abantu batareshya imbere y’amategeko.

Ibitekerezo

  • Iri Tangazo from the President’s Office ryerekana ko Kagame atajya ashaka kwigira “ikigirwamana” nk’abandi ba Presidents.
    Kuba avuguruje Supreme Court kandi yo yashakaga ko gusebya President biba “CRIME”,byerekana ko Kagame yemera ko atari ikigirwa-mana. Ni urugero rwiza atanze mu “kwicisha bugufi”.Gushushanya Cartoon ya president,kuki byaba icyaha?Cartoons zitanga Message yumvikana kurusha inyandiko.Nibe n’abandi bayobozi bamwiganaga:Mayors,Ministers,etc…It is useless kwigira Ikinani kandi twese tuzi ko turi abantu who will just pass away one day.Ikindi nkundira Kagame,nuko ajya avuguruza abanyamadini bavuga ngo ni Imana yamushyizeho.Yigeze kubabaza ati:”ko muvuga ngo ni Imana yanshyizeho,abo twari kumwe baguye ku rugamba,Imana yarabangaga?”.Na none akunda kuvuga ko atazategeka ubuzira herezo,kubera ko azageraho agasaza.This is a good example.
    Imana ishaka ko abakristu nyakuri bicisha bugufi.Ahubwo bagashaka Imana cyane,yo yonyine Almighty and Eternal.

    Nyakubahwa aya mategeko yasinywe nande?

    President ndagushimiye kwicisha bugufi kwawe nyabuneka jyutuvuganira nkabaturage bawe nahubundi twararenganye nawese ugirutya waparika imodoka umusazi akaza agakubita ikibuye kukirahuri kikameneka ukabura abakurenganura ariko wowe waba uramugonze bakakujyana amaguru adakora hasi urumva atarakarengane?ese amategeko agenga abanyarwanda abanyamahanga bo ntabwabareba muriri joro rya26/04/2019 umushinwa yagonganye numunya RWANDA ahamagara benewabo baza bashaka kumukubita basanga abaturage turi benshi babura icyo bakora icyambabaje badukiriye umusirikare wumu MAJORO baramukubita ngonuko amubakijije babikoze na POLICE zihari zibibona ubwose abanyamahanga baturushe ubwisanzure mugihugu cyacu harya 94 sibo badutereranye ahhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa