Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’Intwali

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 1 February 2019 Yasuwe: 692

Paul Kagame yashimiye intwari zitangiye u Rwanda, avuga ko ubwitange bwabo buzakomeza kuzirikanwa, kandi ko ari inshingano za buri wese kugira ngo igihugu gikomeze kujya aho Abanyarwanda bifuza.

Kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gashyantare ari umunsi w’Intwari, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Ku Ntwari zose z’igihugu cyacu n’abagiharaniye twibuka uyu munsi, ubwitange no kwiyemeza byanyu ntabwo byapfuye ubusa. Ni umukoro wa twese kugira ngo iryo terambere rikomeze mu gihugu tugere aho twifuza, mugire umunsi mwiza.”

Umunsi w’intwari urizihizwa ku nshuro ya 25, mu nsanganyamatsiko igira iti “Dukomeze Ubutwari mu cyerekezo twahisemo.”

Intwari z’u Rwanda twibuka kuri uyu munsi zigabanyijemo ibyiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Urwego rw’Intwari z’Imanzi ni rwego rurimo intwari zitakiriho. Harimo Ingabo itazwi na Major General Rwigema Fred.

Urwego rw’Intwari z’Imena rurimo umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Michel Rwagasana, Uwiringiyimana Agathe, Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’Inyange.

Urwego rw’Intwari z’Ingenzi ruzajyamo intwari zitarashyirwa ahagaragara kuko ubushakashatsi bugikomeza.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Sam

    nyakubahwa Kagame arashoboye yatugejeje ku iterambere rirambye Ni akomeze atuyobore!

    4 months ago

Inzindi nkuru

KAMONYI:Gerard yiyiciye umukobwa bari bagiye kurushinga yaramaze no gufata...

Mu masaha ya mugitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019, nibwo...
17 June 2019 Yasuwe: 4012 1

Madamu Jeanette Kagame yitabiriye marathon mpuzamahanga ya Kigali...

Kuri iki cyumweru, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame,...
16 June 2019 Yasuwe: 3172 0

Nambajimana wahoze ari padiri yakoze ubukwe n’umukunzi we bagendera mu...

Ku munsi w’ejo taliki ya 15 Kamena 2019,nibwo Nambajimana Donatien wahoze...
16 June 2019 Yasuwe: 8359 3

Gasabo: Umugabo yakubise umuhini umugabo yitaga umujura aramwica

Umugabo witwa Niyigena utuye mu mudugudu wa Kirehe, Akagali ka Nyabuliba mu...
16 June 2019 Yasuwe: 2276 0

Mu Rwanda haravugwa Indwara idasanzwe imaze kugera mu bigo by’amashuri...

Mu Rwanda haravugwa indwara idasanzwe imaze kugera mu bigo bibiri...
15 June 2019 Yasuwe: 9220 0

Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabazwaga n’urubyiruko birimo...

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabazwaga...
15 June 2019 Yasuwe: 10027 2