skol
fortebet

Perezida Kagame yabaye mu ba mbere bashimiye mugenzi we Kenyatta wongeye gutorwa muri Kenya

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimye mugenzi we Uhuru Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora igihugu cya Kenya. Ni umwanya yari ahanganiye n’abandi bakandida bagera kuri barindwi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 nibwo hatangajwe ko Uhuru Kenyatta ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya atsinda Raila Odinga bari bahanganye cyane.
Wafula Chebukati ukuriye komisiyo y’amatora muri Kenya niwe watangaje aya majwi y’ibyavuye mu matora ku buryo budasubirwaho. Ni (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimye mugenzi we Uhuru Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora igihugu cya Kenya. Ni umwanya yari ahanganiye n’abandi bakandida bagera kuri barindwi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 nibwo hatangajwe ko Uhuru Kenyatta ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya atsinda Raila Odinga bari bahanganye cyane.

Wafula Chebukati ukuriye komisiyo y’amatora muri Kenya niwe watangaje aya majwi y’ibyavuye mu matora ku buryo budasubirwaho. Ni amatora yabaye ku wa kabiri tariki 8 Kanama 2017.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza uko yakiriye intsinzi ya Perezida Kenyatta. “Congratulations my brother @UKenyatta for a successful election and the trust Kenyans have placed in you!” Mu rurimi rw’Igiswahili yunzemo ati “Pamoja tuzidi kujenga umoja na maendeleo ya mataifa na jumuiya yetu,”

Ati “ Nkwifurije ishyaka n’ihirwe muvandimwe wanjye Uhuru Kenyatta….Intsinzi wegukanye muri Kenya n’icyizere abaturage ba Kenya bagufitiye.” Yungamo ati "Reka dukomeze twubake ubumwe n’iterambere ry’ibihugu byacu n’Akarere.”

Ubwo Komisiyo y’amatora yatangaza ko Paul Kagame ariwe wegukanye intsinzi ku itariki ya 04 Kanama 2017, ku munsi wakurikiyeho Uhuru Kenyatta wa Kenya yabaye uwa mbere wifurije Perezida kagame ishya n’ihirwe mu kazi k’imyaka irindwi iri imbere.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Kenyatta yavuze ko yifurije ishya n’ihirwe umuvandimwe we Kagame Paul wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ati “Ndagushimira cyane muvandimwe @PaulKagame ku kongera gutorwa nka Perezida w’u Rwanda. Imana iguhe umugisha, Imana ihe umugisha Abanyarwanda bose.”

Ubutumwa Paul Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter

Uhuru Kenyatta atorewe kuyobora manda ya kabiri nyuma yo gutorwa n’abaturage bagera kuri 8, 203, 290 bangana na 54.2%, mu gihe uwo bari bahanganye wo mu ihuriro ry’amashyaka ya National Super Alliance, Raila Odinga, yatowe n’abaturage 6,762,224 bangana na 44%.

Nyuma yo gutangazwa ko Kenyatta ariwe watsinze yahise avuga ko asaba abanyakenya gushyira ku ruhande ibibatandukanya muri Politiki, bagashyira imbere kubaka iterambere ry’igihugu cyabo.

Yagize ati " Amatora araza akagenda . Kenya izahoraho. Reka tujye duhora tuzirikana ko turi abavandimwe. Reka dukorere hamwe.”

Uhuru Kenyatta yatorewe gukomeza kuyobora Kenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa