skol
fortebet

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Burkina Faso yagabweho igitero cyahitanye 18

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, n’abaturage b’iki gihugu nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu Murwa Mukuru, Ouagadougou, kigahitana abantu 18 abandi bagakomereka.
Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 13 Kanama 2017. Ikinyamakuru Le Figaro cyanditse ko iki gitero cyagabwe ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro ( ku isaha yo mu Rwanda).
Iki gitero cyagabwe n’ishami ry’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda rikorera mu Butayu bwa (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, n’abaturage b’iki gihugu nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu Murwa Mukuru, Ouagadougou, kigahitana abantu 18 abandi bagakomereka.

Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 13 Kanama 2017. Ikinyamakuru Le Figaro cyanditse ko iki gitero cyagabwe ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro ( ku isaha yo mu Rwanda).

Iki gitero cyagabwe n’ishami ry’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda rikorera mu Butayu bwa Sahara. Umuyobozi wa Polisi, Guy Ye yavuze ko abarashe abaturage baje kuri moto bagatangira kurasa.

Abantu umunani b’abanyamahanga na barindwi b’abenegihugu nibo bahise bagwa muri iki gitero cyagabwe muri restaurant yitwa Aziz Istanbul café.

Inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu zabashije kwivugana babiri muri abo bagizi ba nabi.

Perezida wa Burikina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, yanditse kuri Twitter yamagana iki gitero anashima bikomeye inzego z’umutekano zafashije gutabara abaturage bari mu kaga.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yasubije ku butumwa bwari bwanditswe na Mugenzi we, avuga ko yifatanyije n’abaturage ba Burikina Faso.

Ati “ Abanyarwanda nanjye twifatanyije n’igihugu cyanyu.” Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2017, Louise Mushikiwabo, yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iki gitero.

Ni mu butumwa yoherereje mugenzi we wa Burkina Faso, Alpha Barry, bumubwira ko “U Rwanda rwifatanyije na Burkina Faso n’imiryango yakozweho n’igitero cy’i Ouagadougou!”

Kuri Resitora ’Aziz Istanbul café’ niho hagabwe igitero cyahitanye 18 abandi 8 bagakomereka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa