Perezida Kagame yafashe mu mugongo Burkina Faso yagabweho igitero cyahitanye 18

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 15 August 2017 Yasuwe: 425

Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, n’abaturage b’iki gihugu nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu Murwa Mukuru, Ouagadougou, kigahitana abantu 18 abandi bagakomereka.

Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 13 Kanama 2017. Ikinyamakuru Le Figaro cyanditse ko iki gitero cyagabwe ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro ( ku isaha yo mu Rwanda).

Iki gitero cyagabwe n’ishami ry’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda rikorera mu Butayu bwa Sahara. Umuyobozi wa Polisi, Guy Ye yavuze ko abarashe abaturage baje kuri moto bagatangira kurasa.

Abantu umunani b’abanyamahanga na barindwi b’abenegihugu nibo bahise bagwa muri iki gitero cyagabwe muri restaurant yitwa Aziz Istanbul café.

Inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu zabashije kwivugana babiri muri abo bagizi ba nabi.

Perezida wa Burikina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, yanditse kuri Twitter yamagana iki gitero anashima bikomeye inzego z’umutekano zafashije gutabara abaturage bari mu kaga.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yasubije ku butumwa bwari bwanditswe na Mugenzi we, avuga ko yifatanyije n’abaturage ba Burikina Faso.

Ati “ Abanyarwanda nanjye twifatanyije n’igihugu cyanyu.” Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2017, Louise Mushikiwabo, yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iki gitero.

Ni mu butumwa yoherereje mugenzi we wa Burkina Faso, Alpha Barry, bumubwira ko “U Rwanda rwifatanyije na Burkina Faso n’imiryango yakozweho n’igitero cy’i Ouagadougou!”

Kuri Resitora ’Aziz Istanbul café’ niho hagabwe igitero cyahitanye 18 abandi 8 bagakomereka
Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igitero cyagabwe I Nyabimata: Ubuhamya bwa Munyaneza warashwe...

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidèle yavuze...
20 June 2018 Yasuwe: 5871 0

Icyo polisi y’ u Rwanda ivuga ku gitero cyagabwe I Nyaruguru

Mu ijoro ryakeye kuwa 19 Kamena , mu masaha ashyira saa sita z’ijoro,...
20 June 2018 Yasuwe: 6188 0

Igitero cyagabwe i Nyaruguru: Umwe mu bishwe yari umurezi abashimuswe...

Ifoto ya Maniraho Anathole wari umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS...
20 June 2018 Yasuwe: 9476 1

Umuturage yatumye polisi itahura umusore wari ujyanye urumogi i...

Umugenzi wari mu modoka yavaga mu karere ka Karongi yerekeza mu mujyi wa...
19 June 2018 Yasuwe: 2758 0

Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day bwa kabiri

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame...
17 June 2018 Yasuwe: 2853 0

Gitifu w’ umurenge ushinjwa gusuzugura ingabo yasabye imbabazi

Anaclet Niyonsaba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge kibilizi wo mu...
16 June 2018 Yasuwe: 4552 1