skol
fortebet

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatambukije ubutumwa bufata mu mugongo Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed, nyuma y’urupfu rwa se umubyara rwabaye ejo ku wa mbere.

Sponsored Ad

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko we n’umuryango we bihanganishije Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, anasaba Imana kumukomeza muri ibi bihe by’abababaro we n’umuryango we barimo.

Ati” Numvise inkuru ibabaje…Njye n’umuryango wanjye twihanganishije umuvandimwe wanjye akaba n’incuti, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed. Imana ibakomeze muri ibi bihe bikomeye by’icyunamo murimo”.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere ni bwo Ahmed Ali ubyara Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yitabye Imana, nyuma y’imyaka 105 yari amaze ku isi.

Itangazamakuru rya leta muri Ethiopia ryatangaje ko uyu mukambwe yaguye mu bitaro bya Jimma aho yari amaze igihe akurikiranirwa.

Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa kabiri, ahitwa Beshahsa Kebele mu karere ka Gomma ari na ho yavukiye.

Ibitekerezo

  • C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa