skol
fortebet

Perezida Kagame yagabiye inka wa Mukecuru Nyiramandwa wakoze ibishoboka byose ngo babonane I Nyamagabe

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame yagabiye inka umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel bahuriye mu karere ka Nyamagabe ubwo yahasuraga kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Gicurasi 2019.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru Nyiramandwa Rachel wo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe,yahawe inka na Perezida Kagame nyuma y’aho bahuriye mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kabiri.

Nyiramandwa ni umupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi. Yakunze kugaragara ari kumwe na Perezida Kagame baganira iyo yasuye Akarere ka Nyamagabe ndetse no kuri iyi nshuro yabwiye umukobwa we ko yifuza kubonana na nyakubahwa Paul Kagame ku nshuro afata nk’iya nyuma kuko afite imyaka irenga 109.

Kagame yagabiye Nyiramandwa inka ikamwa, nyuma y’uko imwe muri ebyiri yahawe ipfuye indi ikaba itamuha umukamo.

Nyiramandwa yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yagaragaye ari kuganira na Perezida Kagame,bahuje urugwiro cyane.

Nyiramandwa yashimiye Perezida Kagame imiyoborere myiza ye n’uko aharanira guteza imbere abanyarwanda, asaba ko ‘Imana yakomeza kumutiza imbara agakomeza ibikorwa byiza akora.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa