skol
fortebet

Perezida Kagame yaganiriye na Museveni

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni baganiriye mu bibazo byo mu karere kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2018
Baganiriye ubwo bari I Addis Abeba muri Ethiopia ahari kubera inama ku bucuruzi n’ishorama
Iyi nama ya ‘Transform:Africa Business and Investment Forum” ikaba ari inama yigaga ku bucuruzi n’ishoramari muri Afurika, Inama Perezida Kagame yatanzemo ikiganiro akongera kugaruka ku mikoranire hagati y’abikorera ku giti cyabo na Leta mu kuzamura iterambere (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni baganiriye mu bibazo byo mu karere kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2018

Baganiriye ubwo bari I Addis Abeba muri Ethiopia ahari kubera inama ku bucuruzi n’ishorama

Iyi nama ya ‘Transform:Africa Business and Investment Forum” ikaba ari inama yigaga ku bucuruzi n’ishoramari muri Afurika, Inama Perezida Kagame yatanzemo ikiganiro akongera kugaruka ku mikoranire hagati y’abikorera ku giti cyabo na Leta mu kuzamura iterambere ry’ibihugu na Afurika muri rusange.

Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, (Village Urugwiro) byabitangaje ku rukuta rwabo rwa Twitter, ngo Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro nyuma yo kuva muri iyi nama yari yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Perezida Kagame na Museveni bahuye nyuma y’iminsi itari mike umubano w’u Rwanda na Uganda ugaragaramo agatotsi aho benshi mu banyarwanda bakomeje gufungirwa binyuranyije n’amategeko muri Uganda ndetse hakaba n’abakorerwa ibisa n’iyicarubozo, byose bikaba bikorwa n’abashinzwe inzego z’iperereza muri Uganda.

Umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamo agatotsi kuva muri Nzeri 2017, abanyarwanda bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda. Bivugwa ko abakorana na Kayumba Nyamwasa aribo batungira agatoki inzego za gisirikare muri Uganda uwo zigomba guta muri yombi.

Mu gihe uyu mwuka wo gushimuta ukomeje gufata indi ntera, ubwoba ni bwose ku banyarwanda bajya muri Uganda umunsi ku wundi. Benshi barashaka kumenyesha imiryango yabo, inshuti n’abayobozi igihe cyose baba bagiye kugenda, ko bagomba gusigara bari maso bakamenya icyababayeho mu gihe baburiwe irengero mu buryo nk’ubu budasobanutse.

Nubwo bimeze gutya ariko Perezida Museveni yari aherutse kohereza intumwa ye mu Rwanda, aho kuwa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Sam Kutesa yaje mu Rwanda ndetse akagirana ibiganiro na Perezida Kagame w’u Rwanda aho byavugwaga ko ibi biganiro byari bigamije gushakira hamwe umuti w’ibi ibibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’ibihugu byombi harimo iri tabwa muri yombi rya hato na hato ry’abanyarwanda.

Gusa ariko ku rundi ruhande ibi ntacyo byatanze dore ko na nyuma hari abanyarwanda bakomeje kumvikana ko bagifungirwa muri Uganda abandi bagakorerwa ibisa n’iyicarubozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa