skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye inama ya“Eisenhower Fellowoships” inkomoko y’iterambere ry’u Rwanda nyuma ya jenoside

Yanditswe: Friday 14, Jun 2019

Sponsored Ad

Ubwo yari mu nama y’Umuryango Mpuzamahanga witwa “Eisenhower Fellowoships” yateraniye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kamena 2019, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kuba u Rwanda rukomeje gutera imbere biterwa n’uko buri munyarwanda akora cyane ndetse nta wifuza gusubira mu mateka mabi yaranze u Rwanda.

Sponsored Ad

Ubwo yabazwaga n’urubyiruko rwitabiriye iyi nama icyafashije u Rwanda gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, perezida Paul Kagame yavuze ko gushyira hamwe kw’Abanyarwanda kuza ku isonga cyane ko nta wifuza gusubira mu bihe bibi rwahozemo.

Yagize ati “Abanyarwanda twabonye ibibi byinshi ku buryo uyu munsi nta munyarwanda wakwifuza gusubira aho twahoze. Ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge, gukorera hamwe, no kugira intego imwe yo kuzamura igihugu cyacu nibyo twashyize imbere ngo tube tugeze aho tugeze".

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Rwanda rikwiye kubera isomo benshi ndetse yemeza ko umugabane wa Afurika watera imbere uramutse wunze ubumwe ndetse ugaha amahirwe menshi urubyiruko.

Ibi perezida Kagame yabitangarije abagera kuri 200 baturutse mu bihugu bitandukanye bigize isi n’umugabane wa Afurika by’umwihariko bitabiriye inama y’ ihuriro rya Eisenhower Fellowships ibereye muri Afurika ku nshuro ya mbere.

Umwe mu bayitabiriye yabajije nyakubahwa perezida Paul Kagame ikintu akora iyo arangije imirimo ye ya buri munsi amubwira ko amara nibura 30 ku munsi areba ibijyanye n’imikino ndetse akanaruhuka bihagije.

Yagize ati “Ngira igihe cyo gufana imikino inyuranye nk’umupira w’amaguru, nshimishwa cyane no kureba umukino wa Basket, nkaba nkina umukino wa Tennis. Buri gihe ibi ngomba kubibonera iminota nka 30 mu munsi umara amasaha 24, wenda kimwe muri ibi gishobora kumara igihe kinini kurusha ibindi, ariko ntabwo nibagirwa kuryama kugira ngo nduhuke”.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa