Perezida Kagame yagaragaraje ikizatuma abakobwa batinyuka ikoranabuhanga

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 11 May 2017 Yasuwe: 461

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasobanuye ko imiyoborere myiza iha agaciro kangana abaturage ari yo izatuma abari n’abategarugori bagerwaho n’ikoranabuhanga bakanatinyuka kurikoresha.

Yabivugiye mu kiganiro cy’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya Transform Africa 2017 kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017, cyari kitabiriwe na Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, uwa Niger, Mahamadou Issoufou, uwa Mali Ibrahim Boubacar Keita, Minisitiri w’Intebe wa Sao Tome, uwa Gabon n’uwa Guinea Equatorial.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika nibyimika politiki izira ivangura rishingiye ku gitsina, abakobwa bazarushaho gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “ Gukuraho ubusumbane mu ikoranabuhanga bizagerwaho kubera politiki nziza, kuko ari yo irebana bya hafi na gahunda zo kwimakaza uburinganire, aho abagore n’abagabo, bakobwa n’abahungu bahabwa uruhare rungana mu guteza imbere igihugu cyabo.

Ni politiki izahesha abagore uburezi n’ubundi burenganzira hanyuma ibindi bikurikireho.”

Yavuze ko gutinyura abari n’abategarugori ngo bakoreshe ikoranabuhanga bitangirira mu burezi, bakiri bato, bagakura bazamura impano zabo.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ku Rwanda aho abana b’abakobwa bahawe uburenganzira bungana n’ubwa basaza babo, none ubu bakaba biga ari benshi kubarusha, kandi bagatinyuka no kwiga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mashuri makuru na kaminuza.

Ati “Reka mbahe urugero mu Rwanda, twagejeje uburezi bw’amashuri abanza na segonderi ku bakobwa n’abahungu ku buryo bungana. Ariko mbere twari dufite abahungu benshi kurusha abahungu, biza guhinduka kubera politiki nziza, ubu abakobwa nibo benshi. Kuri ubu turi gushyigikira abakobwa ngo bajye kwiga muri kaminuza bahisemo amasomo yaharirwaga abahungu mbere nk’ubumenyi n’ikoranabuhanga.”

Perezida wa Mali Ibrahim Keita na Minisitiri w’Intebe wa Guinea, Obama Eyegue Asue, bahamije ko bafite ikizere kidashidikanwaho ko ikoranabuhanga rizazamura umugabane wa Afurika cyane cyane mu gihe ibihugu bisangiye ubumenyi ku buryo ryakoreshwa.

Inama ya ngarukamwaka ya Transform Africa ihuza abakuru b’ibihugu, impuguke, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’ibigo by’ikoranabuhanga bakaganira ku buryo bahindura imibereho y’abatuye umujyi w’Afurika.

Uyu mwaka ifite insanganyamatsiko yo guhindura imijyi ya Afurika, ikarushaho kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho rihindura imibereho y’abayituye.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uko Isi yiriwe tariki 25 Gicurasi 2018 [AMAFOTO]

Inshamake y’ uko isi yiriwe kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018 harimo uko Perezida...
25 May 2018 Yasuwe: 1687 0

Gicumbi: Meya n’ abari bamwungirije begurijwe rimwe kubera amakosa...

Inama njyanama idasanzwe y’Akarere ka Gicumbi yeguje MUDAHERANWA Juvenal...
25 May 2018 Yasuwe: 1050 0

Ubukungu bwose Afurika ikeneye ngo dutere imbere turabufite – Min....

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne asanga abanyafurika batakwiye...
24 May 2018 Yasuwe: 379 0

Uko isi yiriwe tariki 22 Gicurasi 2018 [AMAFOTO]

Mu nshamake y’ uko Isi yiriwe tariki 22 Gicurasi harimo ko Diane Rwigara na...
22 May 2018 Yasuwe: 2811 0

Ngoma: Abageni bategereje ubasezeranya bubiriraho

Abasore babiri n’ abakobwa babiri bagiye gusezeranira imbere y’amategeko mu...
21 May 2018 Yasuwe: 1703 0

Kayonza: Umukozi wa SACCO ya Murundi arakekwaho kurigisa arenga 55 000 000...

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu karere ka...
20 May 2018 Yasuwe: 1005 0