skol
fortebet

Perezida Kagame yageze muri Zambia mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ishami rya SDGs

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Nyafrika cy’Intego z’Iterambere Rirambye, [SDGs] yageze i Lusaka muri Zambia kuri uyu wa Gatatu taliki ya 07 Kanama 2019, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ikigo cya SDGs Ishami rya Afurika y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame araza kwifatanya na mugenzi we Edgar Lungu muri uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki kigo gifite icyicaro I Lusaka muri Zambia.

Amasezerano yo gutangiza iki kigo yasinyiwe i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri Nzeri 2018 hagati ya Leta ya Zambia n’ikigo cya Afrika cy’Intego z’Iterambere Rirambye.

Iki ni ikigo kigenga kidaharanira inyungu, gifasha leta z’ibihugu, inzego zikorera n’ibigo by’ubushakashatsi kwihutisha intego z’iterambere rirambye.

Usibye Perezida Paul Kagame, uwo muhango uritabirwa n’abayobozi baturutse muri za guverinoma z’ibihugu barenga 200, abahagarariye imiryango n’ibigo mpuzamahanga igamije iterambere n’abandi.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga muri Zambia mu kwezi kwa 6 muri 2016, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu.

Intego z’iterambere rirambye uko ari 17 zigamije kuzamura imibereho y’abatuye isi, icyifuzo kikaba ari uko zaba zagezweho mu mwaka wa 2030. Izi ntego zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye muri 2015, zisimbuye intego z’ikinyagihumbi, MDGs.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa