skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Colonel, Andrew Nyamvumba uherutse kugirwa umukuru w’ ubutasi bwa gisirikare

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ umugaba w’ ikirenga w’ ingabo z’ u Rwanda yahaye Andrew Nyamvumba ipeti rya Colonel mu ngabo z’ u Rwanda avuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel nk’ uko byatangajwe byemezo by’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 08 Kanama 2018.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize nibwo Perezida Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’ amategeko yahinduye izina ry’ urwego rwa gisirikare J2 arwita urwego rw’ Ubutasi bwa gisirikare ruhabwa n’ umuyobozi witwa Col. Andrew Nyamvumba wari usanzwe afite ipeti rya Lt. Colonel.



Col. Nyamvumba Andrew

Mbere y’ uko agirwa umuyobozi w’ urwego rw’ ubutasi mu gisirikare Col. Andrew Nyamvumba yari Head of Strategy mu biro bya Perezida.

Inama y’ abaminisitiri yo ku wa 8 Kanama 2018 kandi yemeje Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye 663 bo mu Ngabo z’u Rwanda; n’ Iteka rya Perezida ryirukana ba Ofisiye 10 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa