Perezida Kagame yahishuye ikintu cyamushimishije kurusha ibindi kuri Kigali Arena

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 September 2019 Yasuwe: 2866

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame,waraye yitabiriye inama yari igamije kwiga ku iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yavuze ko yishimiye kubona Kigali Arena yuzuye abafana kandi bishyuye amafaranga.

Muri iyi nama yitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bahoze bakina muri shampiyona ya mbere ku Isi muri Basketball ya NBA yo muri USA, ndetse n’abayikinamo ubu,perezida Kagame yavuze ko yishimiye ukuntu Abanyarwanda bari buzuye muri Kigali Arena ubwo Patriots yakinaga na REG BBC kandi bose bishyuye.

Perezida Kagame yagize ati “Mu minsi ishize amakipe y’imbere mu gihugu meza kurusha ayandi yakinnye umukino wa nyuma. Arena iruzura neza 100% kandi abaje bari bishyuye.

Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 yuzuye, nahise ntangira kwibaza nti ni kuki tutubatse Arena yakira abantu ibihumbi 15, kuki tutubatse iyakira ibihumbi 20? Urabibona ko abantu banyotewe.’’

Iyi nama perezida Kagame yitabiriye yahuriyemo n’Umukongomani ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Didier Ilunga-Mbenga wakiniye New York Knicks, Golden State Warriors na Los Angeles Lakers. Harimo kandi Bismack Biyombo ukinira Charlotte Hornets nawe ukomoka muri RDC; Dikembe Mutombo wakiniye Houston Rockets nawe ukomoka muri RDC n’abandi.

Yitabiriwe kandi na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri ndetse n’Umuyobozi wa NBA, Adam Silver.

Iyi nama perezida Kagame yitabiriye, yahuriranye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 74.



Perezida Kagame yishimiye kubona Kigali Arena yuzuye kandi abantu bishyuye

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwahakanye ku by’ubutumire bwa Uganda ku biganiro na yo bivugwa ko...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Amb....
21 October 2019 Yasuwe: 1719 2

U Rwanda rwatangaje impamvu inama ya kabiri yiga ku masezerano ya Angola...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga,Amb.Nduhungirehe...
21 October 2019 Yasuwe: 1286 0

Polisi y’igihugu yavuze kuri Grenade yatewe mu mujyi wa Kamembe igakomeretsa...

Police y’igihugu yasohoye itangazo rivuga ku bagizi ba nabi bateye Grenade...
20 October 2019 Yasuwe: 6992 1

Rusizi: Gitifu w’akagari n’umuyobozi wa DASSO babatawe muri yombi bazira...

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Hangabashi mu Karere...
19 October 2019 Yasuwe: 4908 0

Umubiri wa nyakwigendera Brig. Gen. Andrew Rwigamba wagejejwe mu...

Ku isaha ya saa Saba z’ijoro ryakeye nibwo umubiri wa nyakwigendera Brig...
19 October 2019 Yasuwe: 3392 1

Nyagatare: Umwarimu muri kaminuza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya...

Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ukomoka muri...
19 October 2019 Yasuwe: 2857 1