skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye ko intandaro y’ibibazo biri hagati y’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Monday 18, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda bituruka muri Afurika y’Epfo aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera .

Sponsored Ad

Agatotsi kaje mu mubano w’u Rwanda na Uganda ngo ushingiye ku mabwire ya bo ubuyobozi bw’icyo gihugu buha agaciro.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru The East African, aho yashimangiye ko amakuru y’impuha ahabwa Uganda n’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo, ari yo ntandaro y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Bimwe mu bintu bituvugwaho kandi Uganda ikabyizera biva muri bariya bantu baba muri Afurika y’Epfo. Iyo ugerageje kubyiyumvisha, abo bantu bo muri Afurika y’Epfo baduteguraho ibikorwa bibi ni nabo baha amakuru Uganda bagamije kuyishakaho ubufasha mu kuturwanya.”

“Byaba byo cyangwa atari byo, ayo makuru aba agamije gutera ibibazo ari nabyo bo bungukiramo. Niba Uganda yizera ibyo bintu, ni uko yahisemo kubizera. Twabwiye Uganda ibi bibazo, ko iyo bahawe amakuru ari uko abo bantu baba bayikeneyeho ubufasha.”

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda udatera imbere kubera ubushake buke bwo gushakira ibisubizo ibitandukanya impande zombi.

Yagize ati “Twaganiriye kuri iki kibazo mu myaka ibiri ishize, dushobora kugikemura bibaye atari ukwikunda cyangwa umuntu ushaka ko ibintu bizamba.’’

Perezida Kagame asanga hari amabwire menshi yihishe inyuma y’ihungabana ry’umubano w’u Rwanda na Uganda, yanavuze ko uyu mutwe (atigeze avuga izina usaba Uganda ubufasha mu mugambi wawo wo guhungabanya u Rwanda.

Umubano w’ibihugu byombi wajemo ibibazo kuva mu 2017 ubwo Abanyarwanda bakorera n’abatuye muri Uganda batangiraga gufatwa n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda (CMI) binyuranye n’amategeko.

Ibitekerezo

  • Ntabwo Imana yaturemeye guhangana,ahubwo yaturemeye "gukundana".Kuba abantu bahitamo kurwana no gucurana,niyo mpamvu Isi yose igira ibibazo.Amaherezo azaba ayahe?Ku munsi w’imperuka,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abakora ibyo idusaba nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ndetse Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Niwo muti wonyine wo gukuraho ibibazo byose isi ifite.

    Ariko Comments z’umuyohova Gatare zirarambiranye kabisa. abayohova ni idini nk’ayandi nuko wenda iri irya USA kandi ariyo iyoboye isi nahubundi ni idini ribi kurusha n’abadive kuko uririmo ntapfa kumenya ko ari mu idini agirango arikujya mu ijuru bo bita isi nshya(paradizo imana izaha abayohova imaze gukora amarorerwa yo kwica abanzi bayo nubwo batubwira ko Imana ari urukundo!) Ntabwo ibyanditse muri bibiliya byose ari ukuri kuburyo buri kantu uvuze wongeraho ngoo byisomere aha n’aha muri bibiliya. Mukwiye kumenya ko bibiliya mukoresha ari ibitabo birimo ibitekerezo, amateka, umuco n’ubuvanganzo by’abayanditse n’abayikusanije ninayo mpamvu usanga ibirimo byinshi bitatureba kuko ntituri abayisiraheli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa