Perezida Kagame yahuriye na mugenzi we Uhuru Kenyatta I Gabiro [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 March 2019 Yasuwe: 3833

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Werurwe 2019,perezida Kagame yakiriye I Gabiro ahari kubera umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu mugenzi we Uhuru Kenyatta uyobora Kenya wasuye u Rwanda mu rugendo rw’akazi.

Kenyatta yegeze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe,yakirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,Dr Richard Sezibera nyuma ahita ajyanwa guhura na Kagame I Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Kagame na Kenyatta bagiranye ibiganiro byihariye bombi bitatangajwe,inyuma y’ahari kubera Umwiherero w’abayobozi bakuru, uri kuba ku nshuro ya 16.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yari yitabiriye inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Biravugwa ko bimwe mu byo aba baperezida bombi baganiriye harimo ikibazo cy’ubucuruzi bwo mu karere aho u Rwanda na Uganda batari guhahirana neza kubera ibibazo bivugwa by’ifungwa ry’imipaka.






Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Huye:Ivatiri yarenze umuhanda igeze ku mukobwa mwiza abantu 4 bane...

Ivatiri yerekeza I Huye yakoreye impanuka mu murenge wa Mbazi ahazwi nko...
24 August 2019 Yasuwe: 5791 0

Nyamasheke: Ikamyo yo mu Burundi yakoze impanuka ica ukuguru umuntu wari...

Kuri uyu wa Gatanu, taliki 23 Kanama, 2019 saa kumi z’umugoroba, ikamyo...
24 August 2019 Yasuwe: 2034 0

Kamonyi : Ikamyo itwara umucanga yagonzwe na Hiace abantu 18...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Kanama 2019,imodoka yo mu...
24 August 2019 Yasuwe: 2891 0

GISENYI:Abaturage babangamiye icyemezo cy’umuhesha w’inkiko cyo gusenyera...

Abaturage bo mu Kagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi babangamiye icyemezo...
23 August 2019 Yasuwe: 2964 0

RUSIZI:Kamuzizi yafashe icyemezo cyo gutwika diplome ye abitewe n’itorero...

Umugabo witwa Kamuzinzi Daniel wo murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,...
23 August 2019 Yasuwe: 4175 0

Urukiko rwanze kurekura ba banya Kenya bakurikiranyweho kubeshya urubyiruko...

Urukiko rw’ibanze rwa Kagamara ruherereye mu karere ka Kicukiro rwategetse...
23 August 2019 Yasuwe: 594 0