skol
fortebet

Perezida Kagame yahuriye na Tshisekedi muri USA bagirana ibiganiro

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame yongeye kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo baraye bahuriye mu mujyi wa New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Aba baperezida bombi bahuriye mu mujyi wa New York aho bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni iri kuba ku nshuro ya 74,banga kugenda bataganiriye dore ko ibihugu byombi bikomeje kugirana umubano mwiza.

Igihugu cya RDC gikomeje kugaragaza ubushake mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka ku butaka bwayo by’umwihariko FDLR aho muri iki cyumweru abasirikare ba FARDC bishe umuyobozi wa FDLR Lt Gen Mudacumura Sylvestre bamusanze ari kurya mu rukerera.

Perezida Tshisekedi kuva yajya ku butegetsi mu ntangiriro z’uyu mwaka,yahihibikaniye gutsura umubano n’ibihugu baturanye ariyo mpamvu yazuye umubano n’u Rwanda wari warazahaye ku butegetsi bw’uwo yasimbuye Joseph Kabila.

Mu minsi ishize nabwo perezida Kagame yasuye igihugu cya RDC agiye mu muhango wo gushyingura umubyeyi wa Felix Tshisekedi ariwe Etienne Tshisekedi wamaze imyaka myinshi atavuga rumwe n’abayoboraga iki gihugu cyahoze cyitwa Zaire.

Tshisekedi ari mu bakuru b’ibihugu bagize uruhare mu isinywa ry’amasezerano yo kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda yasinyiwe i Luanda muri Angola.

Ibi biganiro by’aba bakuru b’ibihugu byitabiriwe kandi na Madamu Jeannette Kagame hamwe na Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida Tshisekedi.

Village Urugwiro ntiyigeze itangaza ibikubiye mu biganiro aba bakuru b’ibihugu baganiriye ndetse n’igihe byamaze.

Mu bandi bayobozi bakomeye perezida Kagame yaganiriye nabo muri USA barimo umuyobozi wa Qatar [Emir wa Qatar]Tamim Bin Hamad Al Thani,anahura na perezida wa Maurtania,Mohamed Ould Ghazouani .


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa