skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Abanyeshuri basanzwe ari n’abayobozi mu bihugu bitandukanye by’Africa-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Kanama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi 54 bongerera ubumenyi bwabo mu miyoborere mu ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard Business School basanzwe ari n’abayobozi mu bihugu bitandukanye muri Africa.
Aba banyeshuli baje kwigira ku iterambere u Rwanda rwagezeho baganira ku cyatuma umugabane wa Africa uca ukubiri n’ibibazo bikomeje kuwugariza. Aba banyeshuri biga muri gahunda yiswe Senior Executive Program for Africa (SEPA)
Prof Srikant (...)

Prof Srikant Datar uyoboye iri tsinda, avuga ko iyi gahunda igamije gukarishya abayobozi ba Africa mu bumenyi bwo kwikemurira ibibazo byugariye umugabane wabo.

Yagize ati “Yatuganirije uko yagiye akemurana ibibazo bitandukanye by’ingutu ubuhanga, ni ibintu bitangaje kandi ndatekereza ko ubunararibonye yadusangije ari urugero rwiza [...] twese byadukoze ku mutima.”

Umuyobozi wa Banki ya Kigali (BK) Diane Karusisi akaba umunyarwanda rukumbi wiga muri iyi gahunda, yatangaje ko ubumenyi avoma muri iri shuri bumufasha gukomeza kwagura iki kigo cyimara no kurushaho guhanga udushya no kunoza neza inyungu zigera ku bakiliya ba BK.

Yagize ati “Dufite umukoro wo gusubira inyuma tukareba uburyo inyigisho twahawe tuzishyira mu bikorwa mu kazi kacu ka buri munsi ku buryo ibigo n’ibihugu byacu byakomeza gutera imbere.”

Aba banyeshuri 54 baturuka mu bihugu 16, barimo abayobozi bakuru b’ibigo, abari muri nyobozi z’ibigo n’impuguke ngishwanama muri Africa.
REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa