skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Didier Drogba mu Rugwiro [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida Paul kagame yakiriye mu biro bye umukinnyi wakanyujijeho i Burayi, Didier Drogba, wari mu Rwanda mu nama y’ihuriro ry’urubyiruko rwa Afurika Youth Connekt Africa ya 2019.

Sponsored Ad

Drogba kandi yishimiwe n’abafana ba Chelsea yahoze akinira akanandikiramo ibigwi ubwo bahuriraga muri gahunda ya siporo rusange yo kugenda n’amaguru yabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2019.

Bamwakiranye urugwiro, na we yishimira uburyo bamwakiriye.

Didier Drogba kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ari kumwe n’umuhanzi Patoranking wo muri Nigeria, basobanurirwa amateka akarishye yaranze u Rwanda yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, banaboneraho gusiga ubutumwa bw’urukundo kuri uru rwibutso.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi mu rurimi rw’igifaransa, Didier Yves Tébily Drogba yagize ati “Igihe kirashize kuva muri 2009 ubwo naherukaga hano mu Rwanda. Kugaruka kuri ubu butaka bwo kwibukiraho, ni umukoro, no kunamira inzirakarengane za Jenoside, ariko ni n’igihe cyo gukoresha kumenyekana kwanjye nkigisha urubyiruko rwa Afurika n’urw’Isi ingaruka z’igikorwa nk’iki.”

Ubutumwa bwa Drogba bunashimangira ko mu myaka 10 yari amaze adakandagira mu Rwanda, Abanyarwanda bakoze ibishoboka byose ngo bateze igihugu imbere.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’imyaka 10, biturutse ku kwiyemeza no kugira intego kw’Abanyarwanda, iki gihugu cyabaye bandebereho mu gushyira hamwe, kubabarira n’iterambere.”

Drogba yasoje ubutumwa bwe avuga ko yishimiye kugaruka hano mu Rwanda, avuga ko kuba ari mu Rwanda yiyumva nk’uri mu rugo iwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa