skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’ abayobozi bashya batarahiye tariki 31 Kanama

Yanditswe: Monday 11, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2017, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’ abayobozi barimo Abaminisitiri babiri, umunyamabanga wa Leta, umuvunyi mukuru ndetse n’ abadepite babiri basimbuye abari abadepite bahawe indi mirimo.
Abo bayobozi ni Minisitiri w’ imari n’ igenamigambi Amb. Claver Gatete, Minisitiri w’ ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2017, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’ abayobozi barimo Abaminisitiri babiri, umunyamabanga wa Leta, umuvunyi mukuru ndetse n’ abadepite babiri basimbuye abari abadepite bahawe indi mirimo.

Abo bayobozi ni Minisitiri w’ imari n’ igenamigambi Amb. Claver Gatete, Minisitiri w’ ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier.

Abandi ni Anastase Murekezi wagizwe Umuvunyi mukuru asimbuye Madamu Aloyisia Cyanzayire n’ abadepite babiri Murara Jean Damascene na Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie.

Kimwe na bagenzi babo aba bayobozi barahiriye mu ngoro y’ inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda ku Kimihurura.

Tariki 30 Kanama nibwo Perezida Kagame yatangaje abagize guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente Edouard.

Tariki 31 Kanama 2017, Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’ abayobozi bashya barimo abagize guverinoma n’ abayobozi mu bigo bitandukanye bya Leta Perezida Kagame yavuze ko abayobozi batabonetse uwo munsi bazashyakirwa umwanya wabo aribyo byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri.

Mu bayobozi batarahiye uwo munsi harimo abari mu mahanga, n’ abadepite bashya batari bagatangajwe.

Yanakiriye indahiro z’abadepite babiri bashya, Murara Jean Damascene na Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie binjiye mu nteko ishinga amategeko basimbuye Bamporiki Edouard na Gatabazi JMV baherutse kugirwa abayobozi mu zindi nzego.

Ubwo yatangazaga Guverinoma nshya ku wa 30 Kanama 2017, Perezida Kagame yagize Gatabazi JMV wari umaze imyaka 13 ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru naho Bamporiki Edouard wari umaze imyaka ine mu Nteko agirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu.


Amb. Claver Gatete

Minisitiri Nsengimana Jean Philibert

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi

Depite Murara Jean Damascene

Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie


Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier.

Amafoto: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa