skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa komisiyo ya AU [Amafoto]

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Au, Moussa Faki Mahamat kuri uyu wa 8 Mata 2017.
Faki Mahamat yaje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ejo hashize, we n’Umukuru w’Igihugu bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside, bashyira indabo ndetse banacana urumuri rw’ikizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo.
Nyuma yaho, yavuze ko ibyo (...)

Nyuma yaho, yavuze ko ibyo yabonye n’ibyo yabwiye byamukoze ku mutima, akanatekereza cyane ku buzima bw’impfubyi n’abapfakazi basizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba bagihangana n’ingaruka zayo.

Mahamat yashimye aho igihugu kigeze cyiyubaka ndetse n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame bwatumye u Rwanda rutera intambwe ubu rukaba rubereye urugero umugabane wa Afurika wose.

Yabwiye Perezida Kagame ko amwubaha kimwe n’abandi banyafurika muri rusange kuko ibyo yakoze nta wundi washobora kubigeraho.

Ati “Iki gihugu gitanga urugero rwo kongera kwiyubaka, u Rwanda rwariyubatse rusubira ku murongo rwubaka izina muri Afurika n’ahandi ku Isi. Ndi umwe mu bagabo n’abagore babubaha kuko ubushobozi bwanyu budasanzwe.”

Perezida Kagame nawe yavuze ko umugabane wa Afurika wagiye ufata iya mbere mu kwerekana ko wanze agasuzuguro gakomeye ibihugu bikomeye byo ku Isi bikorera u Rwanda n’ibindi bihugu byo kuri uyu mugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa