skol
fortebet

Perezida Kagame yakoze impinduka muri zimwe mu nzego za gisirikare

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Paul Kagame, yahinduye bamwe mu bayobozi b’ingabo, aho Maj. Gen. Emmanuel Bayingana yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Sponsored Ad

Maj Gen Bayingana yasimbuye Maj. Gen. Charles Karamba uherutse kugirwa ambasaderi muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wimuriwe muri Afurika y’Epfo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga kandi ko Perezida wa Repubulika yagize Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Brig. Gen. Nyakarundi yari Umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, yasimbuye Col Andrew Nyamvumba.

Col. Andrew Nyamvumba yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri Minisiteri y’Ingabo.


Maj Gen Emmanuel Bayingana wagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa