skol
fortebet

Perezida Kagame yanenze abayobozi badashyira mu bikorwa ibyigiwe mu mwiherero

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze abayobozi bitabira umwiherero ariko ntibagira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibyigiwemo bigatuma iterambere ry’igihugu rikomeza kugenda biguruntege.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 09 Werurwe 2019, nibwo Perezida Kagame yatangije umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 16, uri kubera I Gabiro mu karere ka Gatsibo aho yibukije abayobzi basaga 350 bawitabiriye ko ibiva mu mwiherero byakagombye gusunika igihugu kigatera imbere aho kudindira.

Yagize ati “Ikibazo dufite tudakemura kandi dukwiriye kugikemura ni uko tuza hano ugasanga aho twagize intege nke turacyahafite intege nke,ntacyakosowe.Ntabwo waba mu buzima aho utera intambwe 2 imbere ukongera ugatera indi usubira inyuma.Niyo waba ugenda buhoro,tera intambwe,hanyuma utere igice cy’intambwe uhozeho.Gusubira inyuma usa n’uhunga aho waganaga ni ikibazo.

Dukwiriye kureba ibibazo dufite tukinenga.Kwinenga nta kindi bigamije ni ukuvuga ngo ese izo ntege nke nagize ni uko bitashobokaga ko nzigira ngatera imbere?.Ntabwo ibyiza by’umwiherero bitangira umwiherero utangiye ngo birangire ari uko nawo urangiye.Umwiherero wari ukwiriye kuba ibiwuvamo bidusunika,bitwihutisha mu rugendo twagendaga.”

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Umwiherero ari igihe cyiza cyo kwisuzuma ku bayobozi,bikabafasha gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwemo.

Uyu mwiherero watangiye uyu munsi tariki ya 9 Werurwe 2019,uzasozwa kuwa 12 Werurwe 2019 aho aba bayobozi basaga 350 baziga ku ngingo zitandukanye zirimo icyerekezo cy’iterambere mu Rwanda, guteza imbere ireme ry’uburezi, guteza imbere ubuzima, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ishoramari no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa