skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye abanyaburayi kugabanya kumva ko bari hejuru mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu

Yanditswe: Monday 24, Jun 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Paul Kagame yasabye ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi kugabanya kwishyira hejuru bumva ko bari hejuru ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu kurusha indi migabane kuko hari ingero nyinshi z’ibyo bakora zibuhonyora.

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyihariye perezida Kagame na Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri EU, Neven Mimica, bagiranye na France 24, ubwo bari mu Bubiligi mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’,Perezida Kagame yavuze ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bidakwiye gupimirwa muri Afurika kuko n’ahandi ibi bibazo bihari.

Yagize ati “Mu by’ukuri urebye ahandi yaba no mu Burayi, murimo guhonyora uburenganzira bwa muntu, iyo dufite ibibazo by’abantu boherezwa kurohama mu Nyanja n’ibindi n’abantu benshi bafatwa nabi n’ibihugu byanyu, kuki mutavuga ku burenganzira bwa muntu iwanyu ahubwo mukabisunikira abandi.

Mugomba guhagarika kwiyumvamo kudasobanutse ko muri hejuru y’abandi ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Mutekereza ko ari mwe mwenyine mwubahiriza uburenganzira bwa muntu abandi babuhonyora, oya. Twarwaniye uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’abaturage bacu neza kandi kenshi kuruta undi wese harimo namwe mukomeza kuvuga ibi bidasobanutse”.

Perezida Kagame yavuze ko hari Isi ebyiri zidakwiye; iy’abumva ko bazi buri kimwe ku burenganzira bwa muntu n’ibindi n’indi y’abatabizi, ku buryo abibwira ko babizi bashaka kuba abacamanza, bakabwira abandi ibyo bakora n’ibyo badakwiye gukora ndetse bakababwira ko ibyo bakora bitabanyuze.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside u Rwanda rwiyubatse cyane ndetse abona uburenganzira bwa muntu ari iterambere, amashuri, uburezi, ubuzima, kwihaza mu biribwa.

Perezida Kagame yasubije uyu munyamakuru gutya nyuma y’aho yakomezaga kubaza asa n’ushinja u Rwanda ko ruhonyora uburenganzira bwa muntu agendeye kuri raporo ya Amnesty International yo mu 2017 yavuze ko abanyamakuru, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu batotejwe mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ikigero cy’ubukene mu Rwanda cyaganutse ku kigero cya 60 %, ndetse ibyo igihugu gishora mu buzima byatanze impinduka nziza atari ku isi yose.

Source:IGIHE

Ibitekerezo

  • Ibyo president wacu avuga nibyo 100%.Abazungu bibwira ko aribo bonyine bubahiriza uburenganzira bwa muntu.Nibyo koko muli Afrika nabo ntabwo babwubahiriza.Ariko se Amerika igenda ikica ibihumbi by’inzira-karengane muli Irak,Syria na Afghanistan,igatera atomic bombs muli Japan,niyo ibwubahiriza?
    Uburenganzira bwa muntu nyakuri buzazanwa n’ubwami bw’Imana gusa,ubwo buzakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,bukaba aribwo buyobora isi nkuko Daniel 2 umurongo wa 44 havuga.Niwo muti wonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa