skol
fortebet

Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ ifatizo ahari kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 09 Kanama 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye kumugaragaro imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari umushinga w’ingirakamaro cyane ku gihugu yongera ko umushinga wategerejwe igihe kinini kugira ngo urangire neza. Iki kibuga giherereye ku musozi wa Karera mu mu kagari ka Karera Umurenge wa Ririma.
Perezida Kagame yavuze ko ashimishijwe no gushyira ibuye ry’ ifatizo kuri uyu mushinga (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 09 Kanama 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye kumugaragaro imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari umushinga w’ingirakamaro cyane ku gihugu yongera ko umushinga wategerejwe igihe kinini kugira ngo urangire neza. Iki kibuga giherereye ku musozi wa Karera mu mu kagari ka Karera Umurenge wa Ririma.

Perezida Kagame yavuze ko ashimishijwe no gushyira ibuye ry’ ifatizo kuri uyu mushinga w’ingirakamaro ku gihugu.

Ati “Dushobora kuba tudakomeye cyane nk’igihugu ariko tuzakomeza guharanira gukora ibyiza dushoboye. Dushyize imbaraga cyane muri ibi nk’uko muzabibona iki kibuga cyuzuye gikoreshwa.”

Yakomeje avuga ko iki kibuga cy’indege kizazamura ubuhahirane anavuga ko ishoramari na Business biziyongera. Ngo muri uyu mushinga ntabwo Leta y’u Rwanda izatererana abaturage.

Ati “ …Nizeyeko mu mezi make ari imbere tuzaba twagarutse hano gutaha no gutangiza ibikorwa by’iki kibuga cy’indege..”

Ikiciro cya mbere cy’iki kibuga cy’indege kizuzura mu mpera za 2018. Iki kibuga giherereye mu minota itarenze 20 uvuye mu Kicukiro Sonatube.

Amafanga azakoreshwa mu kucyubaka ni miliyoni 818 z’amadolari y’Amerika. Yakubaka inyubako za Kigali Convention Center (KCC) hafi eshatu.

Imirimo yo kubaka no gukurikirana iki kibuga cy’indege iri mu maboko ya sosiyete Mota Engil yo muri Portugal, nyuma y’uko isinyanye amasezerano y’imikoranire na Leta y’u Rwanda muri 2016.

Ishusho ya mudasobwa igaragaza uko iki kibuga kizaba kimeze.
Iyi foto nayo igaragaza aho indege zizajya ziparika.

Ibitekerezo

  • Umusaza wacu Paul Kagame Turamushimira kubwiterambere akomeje kutugezaho. kandi bikazanafasha abaturage baturiye iki kibuga kubona akazi ( kurwanya ubushomeri )

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa