Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabazwaga n’urubyiruko birimo n’impamvu nyamukuru ituma akunda kwitwara mu modoka[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 15 June 2019 Yasuwe: 10327

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabazwaga n’urubyiruko rukomoka muri Afurika, asobanura impamvu nyamukuru ituma akunda kugaragara yitwaye mu modoka mu gihe yagiriye uruzinduko mu bice runaka by’igihugu.

Kagame yavuze ko n’ubwo ari umukuru w’ighugu, ashimishwa no kwitwara mu modoka kandi atagira ikibazo ku bagomba kumutwara iyo batabikoze.

Aganira n’uru rubyiruko rugize umuryango mpuzamahanga washinzwe n’Abanyamerika “Eisenhower Fellowships”, rwahuriye i Kigali ku wa gatanu tariki 14 Kamena 2019 yakomoje kuri bimwe na bimwe byerekeranye n’ubuzima bwe.

Perezida Kagame yagize Ati“Njya nitwara kandi nta n’ikibazo njya ngira ku muntu cyangwa ikintu (robot zitwara imodoka) cyose cyagombaga kuntwara mu modoka mu gihe batabikoze”.

Uwabajije Perezida Kagame iby’iki kibazo yifuzaga kumenya niba kwitwara mu modoka bimushimisha cyangwa ari uko gutwarwa n’abandi bimutera impungenge.

Umukuru w’Igihugu avuga ko nta mpungenge agira zo gutwarwa mu modoka, ariko ko ubuhanga n’ubumenyi buyikoze buri gihe ngo ari ibyo kwitonderwa, bikaba byatera umuntu guhora yigengesera.

Perezida Kagame yakomeje asubiza ibibazo by’urubyiruko rugize uyu muryango bijyanye n’icyo yakora kuri politiki mpuzamahanga hamwe n’imihindagurikire y’ibihe.

Avuga ko mbere yo gukurikiza amabwiriza y’abandi bayobozi b’ibihugu bikomeye, Abanyafurika ubwabo ngo bari bakwiye kwishakira ibisubizo bashingiye ku buryo babona ibibazo byabo.

Ku kijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, Perezida Kagame avuga ko ubumenyi butandukanye bukomeje gutera “abatizera kubona ko ibihe bizaza atari byiza”, ariko ko hari n’ubundi bumenyi bugaragaza ko abantu bashobora guhangana n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe.

Avuga ko ibihugu bigize umugabane wa Afurika ubwabyo bigomba guhura, kuganira no gufatira hamwe ingamba ndetse no gusangira ubunararibonye ku buryo byahangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble paul

    @kimiro ,na president paul urifuza ko bakuraho garde corps se.

    3 months ago
  • chat_bubble Kimiro

    Perezida Habyarimana yaritwaraga iyo yajyaga Rebero kandi nta garde corps zamubaga iruhande.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Kamonyi: Umunyeshuli arashinjwa gutera umukasi mu jisho ry’umwe mu bayobozi...

Umunyeshuri arakekwaho gutera umukasi mu jisho ry’umuyobozi ushinzwe amasomo...
20 September 2019 Yasuwe: 2381 0

Abakoresha Twitter bibukije Twagiramungu Faustin gutanga ubufasha yemereye...

Abanyarwanda batandukanye bakoresha Twitter bibukije Twagiramungu Faustin...
20 September 2019 Yasuwe: 2560 0

Moto zinywa Essence zigiye gucika mu Rwanda[AMAFOTO]

Mu kwezi gushize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yateguje abamotari ko...
20 September 2019 Yasuwe: 2942 0

Rubavu: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yatawe muri yombi azira gusoma umwana...

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Complexe Scolaire de la Fraternite...
20 September 2019 Yasuwe: 2586 0

U Rwanda rwashimiye cyane RDC yishe Mudacumura wayoboraga FDLR

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb....
19 September 2019 Yasuwe: 3275 0

Akarere ka Gatsibo karishye ihene z’abaturage 22 ziherutse kwicwa n’urukingo...

Akarere ka Gatsibo kakoze igikorwa cyiza cyo gushumbusha abaturage ba...
18 September 2019 Yasuwe: 602 0