skol
fortebet

Perezida Kagame yatangaje igikwiriye kuranga umuyobozi mwiza mu nama yiga kuri za Guverinoma i Dubai

Yanditswe: Tuesday 12, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangarije abitabiriye inama mpuzamahanga ya za Guverimoma (World Government Summit) i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ko abayobozi ba za guverinoma badakwiriye kwishyira hejuru ahubwo bakwiriye gukorera abaturage.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yatangarije abayobozi bari muri iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri,Taliki 12 Gashyantare 2019, ko igisobanuro nyacyo cy’umuyobozi ari ugufasha umuturage kugera ku iterambere.

Yagize ati “Ikintu cya mbere, nuko umuyobozi cyangwa umukuru w’ikigo runaka abereyeho guhaza ibyifuzo by’umuturage.Ibi byuzuzwa n’uko hakwiriye kubaho ubwuzuzanye hagati y’umuyobozi n’uyoborwa mu kubaka igihugu.”

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bari muri iyi nama ko u Rwanda rumaze imyaka 25 rwubaka igihugu cyunze ubumwe,kirangwa n’indangagaciro y’ubumwe no guha amahirwe angana ku bantu bose.

Perezida Kagame yavuze ko UAE yabereye urugero rwiza u Rwanda,mu guha agaciro gakomeye abaturage mu nzego zinyuranye.

Perezida Kagame yavuze ko isomo rikomeye ryaturutse ku mateka rwanyuzemo,ari ukudacika intege ndetse ko abantu baramutse bashyize hamwe bagera ku ntego iyo ariyo yose bifuza.

Kagame yavuze ko yifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda n’urwa Africa muri rusange ko rukwiriye gukunda ibihungu byabo ndetse rugahuza hagati yarwo.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sheikh Mohammed Bin Zayed Bin Sultan Al-Nahyan,igikomangoma cya Abu Dhabi ndetse niwe uyobora ingabo za UAE.

Kagame yaganiriye kandi na Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum Visi perezida akaba na Minisitiri w’intebe wa UAE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa